Nyabugogo: Umugabo wikoreraga imizigo yapfuye amarabira

Nyabugogo: Umugabo wikoreraga imizigo yapfuye amarabira

Mar 17,2023

Umugabo rawi usanzwe akora akazi ko kwikorera imiziho muri Nyabugogo, yasanzwe yapfiriye ahazwi nko kwa Mutangana mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Umurambo w’uyu mugabo uzwi nka Nshimiye uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023

Abasanzwe bakorera muri aka gace gakorerwamo ubucuruzi bwiganjemo ubw’imboga, babwiye Radiotv10 dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera yari asanzwe ari umukarani wikorera imizigo yiganjemo imyaka.

Bamwe mu bazi nyakwigendera, bavuze ko ashobora kuba yahitanywe n’indwara y’igicuri, kuko yari asanzwe ayirwara.

Umwe yagize ati “Nubwo umurambo wabonetse muri iki gitondo ahagana saa mbiri ariko ashobora kuba yapfuye mu masaha ya kare nka saa kumi n’imwe za mu gitondo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, mu kiganiro yagiranye na Radiotv10, yemeje ko amakuru y’ibanze, yemeza ko uyu mugabo yishwe n’indwara y’igicuri.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nyarugenge kugira ngo unakorerwe isuzuma, uzabone gushyikirizwa umuryango wa nyakwigendera, uwushyingure.

 

Src: Radiotv10