Umugabo wanjye yagiye ku kazi kure maze yohereza umusore mwiza ngo angerageze _ UBUHAMYA

Umugabo wanjye yagiye ku kazi kure maze yohereza umusore mwiza ngo angerageze _ UBUHAMYA

Mar 16,2023

Nashakanye n’umugabo twakundanaga nyuma y'uko tumenyaniye muri Kaminuza. Icyo gihe narimfite imyaka 24 mu gihe we yarafite 26, twabayeho twishimye mu mugi wa Kigali.

Nubwo byari bimeze bityo, twamaze imyaka 3 yose tutarabona umwana nubwo twahora tujya kwa muganga bakatubwira ko nta kibazo dufite. Uko Niko twakomezaga kugerageza maze byose tubishyira mu biganza by’Imana ubundi ubuzima burakomeza.

Umunsi umwe, umugabo wanjye yambwiye ko afite urugendo rwo kujya mu nama i Rusizi, maze mwifuriza urugendo rwiza. Yambwiye ko yumva adatuje iyo ansize njyenyine ariko ambwira ko azabinsobanurira neza nagaruka! Nanjye ndikiriza nti ntakibazo.

Namuteguriye ibyo azakenera byose, ndamusengera maze aragenda. Igihe yari. i Rusizi, yakomezaga kumpamagara ngo yumve ko meze neza kandi mu byukuri byarashimishaga cyane.

Mu buryo butunguranye, amaze kumpamagara nijoro yambwiye ko hari umugabo uzaza murugo kuturebera ikibazo cya Dekoderi na televiziyo yacu.

Koko umunsi wakurikiyeho uwo mugabo yaraje ariko natangajwe bikomeye n’ubwiza bwe.Yari muremure, afite n’ amenyo yera. Akihagera yabanje kunsobanurira ibyo aje kudukorera. Ubwo nanjye nagomba kumuguma hafi igihe  yakoraga.

Mugihe yakoraga, twakomeje kuganira ariko nza gutungurwa nokwisanga mubiganiro bituma ambaza n’ibibazo bimwe by’ubuzima bwacu bw’umwihariko.

Ntumbaze uko byangendekeye ariko nisanze ndimo gusubiza byose yambazaga maze nkomeza kuryoherwa n’icyo kiganiro.

Yaje kumbaza impamvu ndi njyenyine maze mubwirako umugabo wanjye yagiye murugendo, maze anyumvishako iyo umugabo wanjye aba ankunda atari kunsiga ahubwo yari kunjyana.

Natangiye kumva ntatuje, ariko mubwira ko umugabo wanjye mwizera cyane.

Yakomeje kunyumvisha ko agendeye kubunararibonye afite, umugabo wanjye yaba afite abandi bagore kuko ngo bigoye ko umugabo yamara ibyumweru 3 ari wenyine.

Namusabye guhindura ibiganiro ariko agerageza kuzana ibyansetsa kuko yarabonye ko namaze kubabara.

Yakomeje ambwirako  ndimwiza kandi ndi uwo  kwifuzwa. Ntiraririye ayo magambo numvise ankoze ahantu! Yambwiyeko ashaka amazi, mazi ngenda ngiye kuyamuzanira.

Mukugaruka, namubuze aho nari namusize naho yangiye inyuma mpita numva arampobeye anturutse inyuma.

Yahise ambwira ko nkwiriye umuntu unyitaho utari umugabo wanjye ahubwo bameze kimwe!

Haburaho gake ngo ngwe muri uwomutego kubera ukuntu yarebaga neza, ariko agatima karagaruka ndamusunika mpita nasohoka mu nzu.

Nahise mpamagara umugabo wanjye ngo muregere, ahita aseka ambwirako ariwe wari wamwohereje  ngo apime ubudahemuka bwanjye!

Nahise ntangira kurira kuri telephone  kuko ntiyumvishaga ukuntu umugabo wanjye yakora ibi nyuma y’imyaka 3 yose tuba.

Ubwo yagarukaga mu rugo, yansabye imbabazi ambwirako yabitewe n’abagabo bagenzi be bamubwiragako abagore baca inyuma abagabo. Naramubabariye maze nawe ansezeranyako atazongera gukora ibintu nk’ibyo.