Luvumbu yatabaye Rayon Sports yari igiye kunigwa n'intare FC

Luvumbu yatabaye Rayon Sports yari igiye kunigwa n'intare FC

Mar 01,2023

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Intare FC ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro wabereye Kuri Ikirenga stadium.

Rayon Sports yari yazanye mu kibuga ikipe y’abakinnyi badakunze gukina, ni yo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 45 kuri penaliti yatewe na Paul Were.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Nshuti Aime Cedric ku munota wa 50.

Rayon Sports yakoze impinduka izana abakinnyi bakomeye nka Luvumbu waje kuyibonera igitego cy’intsinzi ku munota 80, kuri kufura yari hafi y’urubuga rw’amahina.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Esperance yatsinze Rwamagana City 1-0.

Gahunda y’imikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Ku wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023

Ivoire Olympique vs APR FC

Bugesera FC vs Musanze FC

La Jeunesse vs Kiyovu Sports

Sunrise FC vs Police FC

Rutsiro FC vs Mukura VS

Marines FC vs Etincelles FC