Gusura igihe utera akabariro ni iki kandi biterwa n'iki? Ese ushobora kubyirinda? Sobanukirwa

Gusura igihe utera akabariro ni iki kandi biterwa n'iki? Ese ushobora kubyirinda? Sobanukirwa

  • Gusura igiye cy'akabariro biterwa n'iki

Feb 21,2023

Mu buzima bw’abashakanye habamo igikorwa cy’akabario kikaba igikorwa cyubahwa ndetse kinashimisha dore ko mu Kinyarwanda cyiyubashye babyita gutera akabariro cyangwa kubaka urugo. Wibereye mu gikorwa cy’akabariro nuko wajya kumva ukumva ugize utya urasuze!

Isoni zikakwica ukabura aho ureba ndetse rimwe na rimwe ukumva wahita unarekera kuko uhise utakaza ubushake. Ibi wise gusura se koko ni ugusura? Ese niba Atari ugusura ni iki? Ese wabyirinda ute? Ese hari ikibazo biteye ku buzima? Nibyo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru.

Ese koko ni ugusura?

Niba wajyaga ugirango ni umusuzi ugucitse, shira impungenge rwose si umusuzi. Twabyita umwuka usohoka uvuye mu gitsina (queef), gusa naho wakibaza uko uba winjiyemo.

Ubusanzwe umwenge w’igitsina kuva mu mwinjiro kugera ku nkondo y’umura ntabwo ari ahantu hagororotse ahubwo mo imbere harimo ibimeze nk’imihiro cyangwa iminkanyari. Uko igitsina cy’umugabo cyinjiramo rero niko gishobora gusunika umwuka ukagenda ufatwa muri ya mihiro noneho wabamo mwinshi uko yinjije agasa n’uwubyiga nawo ugashaka akanya ko unyuramo usohoka. Kwa gusohokera mu kanya gato kandi usohokanye ingufu bigakora ijwi rimeze neza neza nk’iry’umusuzi.

Uretse mu gihe cy’akabariro kandi uyu mwuka ushobora no gusohoka mu gihe cya siporo nko kwicara uhaguruka.

Ese hari ingaruka ku buzima?

Oya rwose nta ngaruka ku buzima kuko uwo mwuka nta kibazo cyawo kandi uko winjira ni nako usohoka. Nubwo ku batabisobanukiwe bitera isoni azi ko ari umusuzi, ariko nyuma yo gusobanukirwa ubu ntuzongera kugira ikibazo ko usuze, ahubwo muzabiseke mwikomereze igikorwa cyanyu nk’aho nta cyabaye.

Ni gute nabibuza kuba?

Ibuka ko ari ibintu byikora ndetse ntunamenya igihe biri buzire. Ushobora no kumara imyaka uwo mwuka utarawumva usohoka, nkuko ushobora kubikora buri gihe ubikoze uwo mwuka ugasohoka. Rero ntugire impagarara ngo urwane no kubibuza, kuko uretse kuba utanabibasha, nta n’ikibazo biteye ku buzima.