M23 yavuze ko yiteguye gushyira mu bikorwa ibyananiye Leta ya DRC

M23 yavuze ko yiteguye gushyira mu bikorwa ibyananiye Leta ya DRC

Feb 20,2023

Umutwe w’inyeshamba za M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo uvuga ko wo witeguye gushyigikira umugambi w’amahoro ariko ko uruhande rwa leta ari rwo rutabikozwa.

Ibi bivuzwe nyuma y’aho abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba mu nama yabo yabahuje i Addis-Abeba muri Ethiopia mu mpera z’icyumweru gishize, basabye uyu mutwe« guhagarika ibitero byawo ku ngabo za leta ya Congo n’iza MONUSCO ».

Umuvugizi wa gisirikare w’uyu mutwe, Majoro Willy Ngoma yabwiye BBC ko kugeza ubu leta ikomeje ibitero byayo ku birindiro bya M23 mu turere tutari duke two muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

BBC dukesha iyi nkuru irashaka abategetsi ba leta ya Congo kugira ngo bagire icyo bavuga ku bivugwa na M23.

Majoro Willy Ngoma avuga ko kubona hari amanama atari make ahuza abakuru b’ibihugu by’akarere amaze kuba ariko ntacyo ashobora kugeraho biterwa n’uko uruhande rwa leta ya Congo nta bushake rufite bwo kurangiza intambara yo mu burasirazuba bw’icoy gihugu mu nzira y’amahoro.

Majoro Ngoma ati : « Umunsi umwe gusa nyuma y’inama ya Addis-Abeba ingabo za leta zatereye icya rimwe ibirindiro byacu. Ubu turimo kuvugana, zaduteye i Kitshanga, Kalengela, Kitogo n’ahandi hose, ubu intambara ikomeye irimo kubera muri Kibalizo ».

Hari amanama yagiye ahuza abakuru b’ibihugu by’akarere, uhereye ku yabaye ku wa 23 Ugushyingo2022 i Luanda muri Angola, ikurikirwa n’iyindi yabaye ku wa 12 Ukuboza 2022 i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iyi ikaba yarakurikiwe n’indi nama idasanzwe yabereye i Bujumbura ku wa 02 Gashyantare, izi zose zikaba zaragiye zifata imyanzuro kuri iyi ntambara ariko kugeza ubu biraboneka ko nta kirahinduka ku rubuga rw’intambara.

Majoro Ngoma avuga ko ikibazo nyamukuru kugeza ubu kiri muri Congo ari uko hari abanyapolitike bamwe na bamwe muri icyo gihugu bashyigikiye intambara, bakora ibishoboka byose kugira ngo ntirangire “kubera bayifitemo inyungu zabo”.

Ati : « Leta mu gitondo ivuga amahoro, ku mugoroba igasohora inkota. Ntibashaka ko iyi ntambara irangira mu nzira y’amahoro”.

Ibihugu bya EAC bibona ko gushyiraho uburyo intambara ihagarara bishobora gufasha kugarura umubano mwiza hagati ya Congo n’u Rwanda.

Abategetsi b’ibi bihugu bashimangira kandi ko intambara zahagarara, cyane cyane ibitero bya M23 ku ngabo za leta n’iza MONUSCO.

Mu itangazo basinyeho nyuma y’iriya nama,aba bayobozi babona ko bikwiriye ko abarwanyi ba M23 bateranyirizwa hamwe bagasubiza intwaro, bikabera ku butaka bwa Congo, igikorwa kigahagarikirwa n’abategetsi ba Congo, ingabo z’akarere ka Afrika y’Ubusrasirazuba n’iz’Inama mpuzamahanga ku karere k’Ibiyaga binini, bafatanyije na MONUSCO.

Bashimangira ko abahunze bagahungira hagati mu gihugu hamwe n’abahungiye mu gihugu cy’u Rwanda bataha bagasubira mu ngo zabo, nk’uko biri mu myanzuro y’inama ya Luanda.

Aba bakuru b’ibihugu basabye igihugu cya Angola gufatanya n’umuhuza muri ibyo biganiro wa EAC , Uhuru Kenyata, ko bakwegera abategetsi ba gisirikare ba M23 kugira ngo babashyikirize izi ngingo zafatiwe i Addis Abeba.

 

BBC

 

Tags: