Umugabo yishe umukunzi we amushyira mu gikapu. Ibyamubayeho ni akumiro

Umugabo yishe umukunzi we amushyira mu gikapu. Ibyamubayeho ni akumiro

  • Umugabo yafashwe yashyize umurambo w'umukunzi we mu gikapu

  • Yishe umukunzi we amushyira mu gikapu ajya kuwujugunya

Feb 20,2023

Umugabo yafashwe agiye guta kure umurambo w’umukunzi we nyuma yo kumwicira iwe mu rugo ahitwa Barberton mu ntara ya Mpumalanga muri Afurika y’Epfo.

Uyu mugabo w’imyaka 38 yafashwe nyuma yo kugaragara ari gusunika iki gikapu cyarimo umurambo w’uyu mugore w’imyaka 19 agiye kuwujugunya kure.

Polisi yo muri aka gace yasohoye itangazo uyu munsi tariki ya 20 Gashyantare ivuga ko uyu mugabo yaketswe n’abagore batatu nyuma yo kugaragara ari gusunika iki gikapu kimuremereye cyane bakibaza ikirimo.

Aba bagore basabye umushoferi wa taxi wari ubatwaye guhagarara bakareba icyo uyu mugabo ari gusunika ku ngorofani ikozwe mu biti [ishereti], nawe mu kubona ko bamuketse icyo gikapu kiramucika kiragwa.

Kubera ko yari yagowe no gufunga icyo gikapu, umurambo wahise ugaragara niko guhita atabarizwa polisi iramufata.

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko polisi yahageze uyu mugabo amerewe nabi n’abaturage bari bamukubise hafi no kumwica.

Kubera gukubitwa cyane,uyu mugabo ntiyahise ajyanwa muri gereza yabanje kujywa kwa muganga kuko ngo yari amerewe nabi cyane.

Ntabwo uyu ngo yigeze avuga impamvu yishe uyu mukunzi we.