Umugabo n'umugore basimbukiye mu mazi ngo batabare umwana wabo bahasiga ubuzima

Umugabo n'umugore basimbukiye mu mazi ngo batabare umwana wabo bahasiga ubuzima

  • Batabaye umwana wawabo warimo kurohama barapfa

  • Umwana yakuwe mu mazi ariko ababyeyi be bari bayiroshyemo ngo bamutabare ntabarokoka

Feb 18,2023

Umugabo witwa Felisberto na Inalda Sampaio basimbukiye mu nyanja bagiye gutabara umuhungu wabo w’imyaka 13 nyuma yo kumenya ko ari kurohama hafi y’umucanga wa Camaçari Beach, mu mujyi wa João Pessoa mu ntara ya Paraíba ya Brazil, barapfa.

Aba babyeyi b’intwari Felisberto Sampaio w’imyaka 43 n’umugore we Inalda Sampaio w’imyaka 42, bagiye guhangana n’umuhengeri wo mu nyanja watwaye umwana wabo urabatwara barapfa.

Abarobyi bo mu gace ndetse n’umuryango waba bombi wabashije gutabara uyu muhungu wabo ariko aba babyeyi ntibabasha kurokoka.

Abashinzwe ubutabazi bageze aho byabereye babasha gukura imibiri yabo mu mazi.

Bagerageje kubavura bakimara kubarohora ariko aba bari bapfuye kare.

Uyu mwana w’imfubyi wabaye intandaro yo gupfa kw’ababyeyi be yavuwe n’abaganga batabaye,hanyuma ajyanwa kwa muganga aho ubu amerewe neza.

Padiri wo mu gace aba bavukamo Leonardo Meneses yihanganishije umuryango wa ba nyakwigendera.

Ati "Nzi ko ibi bibabaje ndetse bigoye kuri twe kubyakira.Uretse uwiteka niwe wenyine wabasha kudusobanurira ibitangaza by’ubuzima."

Ntabwo Polisi yatangaje ibyavuye mu iperereza ku rupfu rw’aba bombi rwabaye kuwa 10 Mutarama 2023 sa yine z’amanywa.