Yasimbutse ku igorofa rirerire arapfa kubera impamvu itangaje

Yasimbutse ku igorofa rirerire arapfa kubera impamvu itangaje

Feb 18,2023

Umugabo w’ahitwa Eldoret mu gihugu cya Kenya yiyahuye asimbutse inzu aturutse ku igorofa rya kane ry’inyubako yo guturamo nyuma yo kwirukanwa ku kazi.

Uyu mugabo yakoraga kuri iyi nyubako yo guturamo aho yakoraga imirimo iciriritse.

Uyu ngo yirukanwe ku kazi nyuma yo kugasiba kubera ko umugore we yari arwaye.

Yasobanuriye birambuye umukoresha we ku cyamuteye gusiba ndetse nuko umugore we ameze mu rwego rwo kurokora akazi ke ariko umuyobozi we yanga kwisubiraho aramwirukana.

Uyu mugabo ngo yakuruye ubuzima bwo kubaho nta kazi ntiyabasha kubushyikira niko gusimbuka aturutse ku igorofa rya kane yikubita hasi ahita apfa.

Iki kibazo kije mu bihe abanya Kenya benshi bafite uburwayi bw’agahinda gakabije n’umuhangayiko kubera ubukungu bwifashe nabi.