Umunyezamu yapfuye mu masegonda make cyane amaze gukuramo penaliti

Umunyezamu yapfuye mu masegonda make cyane amaze gukuramo penaliti

Feb 14,2023

Umunyezamu w’imyaka 25 witwa Arne Espeel yapfuye nyuma y’amasegonda akuyemo penaliti mu mukino ikipe ye ya Winkel Sport B yari ihanganyemo na Westrozebeke zo mu Bubiligi.

Ikipe y’uyu munyezamu yari iyoboye n’ibitego 2-1 ubwo abo bari bahanganye bahabwaga penaliti mu minota ya mbere y’igice cya kabiri.

Uyu munyezamu yakoze akazi ke neza,agumisha ikipe ye mu mukino akuramo iyi penaliti.

Icyakora nyuma yo kwishimira iki gikorwa cy’ubutwari,yahise yitura hasi,abafana n’abakinnyi barumirwa.

Abaganga bahise birukira mu kibuga gutabara uyu mukinnyi ariko ntibyagira icyo bitanga kuko yahise apfa nyuma yo kugezwa mu bitaro.

Uyu mukino wo mu cyiciro cya karindwi wahise usubikwa.

Ikibabaje kurusha ibindi,ababyeyi ba Espeel n’umuvandimwe we Aaron wari wicaye ku ntebe y’abasimbura,barebye aka kaga karimo kuba.

Nyuma y’uru rupfu,ikipe ye yagize iti "Arne yadukiniye kuva akiri umwana kandi buri wese yamukundaga.

Ntabwo byumvikana ukuntu ikintu nkiki cyaba ku muntu muto.Yari afite ubuzima bwiza kandi ari umusore muto.

Umuyobozi wa Siporo wa Winkel,Patrick Rotsaertyoongeyeho ati “Iki ni ikiza kandi ni agahinda kuri twe.Arne yari umusore w’igikuniro wahoraga ashaka gufasha abandi.Ni igihombo gikomeye ku muryango we n’ikipe."

Abakinnyi n’abayobozi b’ikipe bakoze urugendo rwo kwibuka uyu mukinnyi bazenguruka imihanda igize agace ka Sint-Eloois-Winkel muri West Flanders.