Mama Sava yavuze ku bamushinja gutwara umugabo w'abandi

Mama Sava yavuze ku bamushinja gutwara umugabo w'abandi

Jan 25,2023

Umunyana Annalisa wamenyekanye nka Mama Sava muri Filime y’uruhererekane izwi nka Seburikoko yavuze ukuri kubyo amaze iminsi ashinjwa na bamwe bavuga ko yatwaye umugabo w’abandi.

Uyu mukinnyi wa filime aherutse guhishura ko asigaye akundana n’umusore witwa Nshuti Alphonse uzwi nka Alpha usanzwe ari umunyamakuru kuri Yongwe TV.

Nyuma y’uko inkuru z’urukundo rwabo zigeze hanze, abazi uyu mugabo bahise banjama Mama Sava bamushinja gutwara umugabo w’abandi ngo kuko asanganywe umuryango.

Mama Sava yabwiye Igihe ko abamwibasiye ari abadafite amakuru ahagije. Ati “Uretse n’ibitekerezo ku nkuru, n’inshuti zanjye zarampamagaye zimbwira kureka umugabo w’abandi. Ariko ntabwo nabarenganya. Kuri njye impamvu batigeze bamubwira ko atwaye umugore w’abandi ni uko nabivuze ko natandukanye n’umugabo, ariko we ntabwo yigeze abivuga.”

Yavuze ko uwo mugabo basigaye bakundana na we yari amaze igihe atandukanye n’umugore we, nubwo bamwe batari babizi.

Yakomeje agira ati “Abantu ntibabindenganyirize nta mugabo w’abandi natwaye. Abizi neza ko afite umugore ntabwo yari kwemera ko bijya mu itangazamakuru.”

Mama Sava yerekanye Alpha bamaze imyaka ibiri bakunda. Yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwerekana umusore yihebeye kuko yari arambiwe kubana n’umuntu rwihishwa.

Ati “Birabangama, biranababaza! Twashoboraga nko kuzana mu kiganiro nkumva sinshobora kuvuga ko mukunda kandi ngomba kubimubwira, nkumva birambabaje.”

Mama Sava yatangiye gukina amafilime guhera mu 2017. Uretse Papa Sava akinamo, yagaragaye no mu zindi zitandukanye zirimo na Seburikoko.