Perezida Tshisekedi yanze guhurira na Kagame mu biganiro muri Qatar

Perezida Tshisekedi yanze guhurira na Kagame mu biganiro muri Qatar

Jan 23,2023

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi wa RDC yanze guhura na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu muhuro wari uteganyijwe kuri uyu wa Mbere muri Qatar.

Radio Okapi yavuze ko Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yanze kujya muri Qatar nyamara ku ruhande rw’u Rwanda bari biteguye ndetse intumwa zarwo zari zamaze kugera muri Qatar.

Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru gikesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ari uko ibiganiro byari kubera i Doha muri Qatar, byasubitswe kubera ubushake bwa Félix-Antoine Tshisekedi.

Uwavuganye na RFI yavuze ko Perezida Tshisekedi yanze kujya i Doha.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yabwiye UMUSEKE ko ibivugwa ari byo, ndetse inama yasubitswe.

Leta y’u Rwanda n’iya Kongo ntizibanye neza kubera ahanini intambara iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu kinini.

RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 wayishojeho intambara mu gihe u Rwanda ruyishinja gukorana na FDLR iyihungabanyiriza umutekano.

U Rwanda ruheruka gutangaza ko bimwe mu bivugwa mu itangazo riheruka gusohorwa na leta ya DR Congo “bigaragara nko gushaka gushoza intambara ku Rwanda”.

Kuwa gatatu w’icyumweru gishize, RDC yasohoye itangazo rishinja u Rwanda gufasha M23, no kuba uwo mutwe utubahiriza ibyagenwe n’amasezerano y’amahoro ya Luanda.

Kuwa kane, u Rwanda rwashinje Kinshasa kutubahiriza ayo masezerano iha “ubufasha bwa politiki n’ubwa gisirikare” umutwe wa FDLR n’indi mitwe itandukanye.

Itangazo rya Kinshasa ryavuze ko umutwe wa M23 udasubira inyuma nk’uko byemejwe i Luanda mu Ugushyingo (11) gushize, ukiri mu bice uvuga ko warekuye aho “ukomeje gufatira abaturage ubaca imisoro n’ibindi”.

Src: Umuryango