Umugeni yahagaritse ubukwe bari kuri Alitari ategeka umusore ibyo agomba kumuha bitaba ibyo ntibasezerane. Reba ikintu gitangaje umusore yakoze

Umugeni yahagaritse ubukwe bari kuri Alitari ategeka umusore ibyo agomba kumuha bitaba ibyo ntibasezerane. Reba ikintu gitangaje umusore yakoze

  • Umukobwa yahagaritse ubukwe bari mu kiriziya

Jan 23,2023

Umugeni yahagaritse amasezerano ahakanira umugabo kumwambika impeta ataramugurira umupira wo kwambara n’inkweto.

Kuwa Gatandatu muri paruwasi Gatolika ya Kanyinya, muri Diyosezi ya Kirundo mu gihugu cy’u Burundi habereye ibidasanzwe ubwo umusaseridoti yari agiye gusezeranya abageni agatungurwa n’uko umukobwa yigaritse umusore akanga gusezerana avuga ko umusore natamugurira umupira n’inkweto nta masezerano yemera gukora.

Umupadiri wari uyoboye umuhango yasabye abageni kumvikana kugira ngo abone kubasezeranya ariko igihe bananirwa kumvikana ababwira ko amasezerano yabo yari kuba atakibaye.

Nyuma y’uko umusore yatungurwaga yakoze iyo bwabaga ajya gushaka uko agura umupira n’inkweto yasabwaga gusa ntiyabashije kubibona byose kuko yabonye umupira, inkweto arazibura ku bw’amahirwe umukobwa yaciye inkoni izamba yemera gusezerana n’umugabo we.

Abageni bagarutse mu Kiliziya nyuma y’amasaha atatu basubitse isezerano ryabo, ariko bagarutsemo abantu babaherekeje bivumbuye batashye, gusa ntibyabuje ko basezerana kuzatandunywa n’urupfu.

Radiyo Isanganiro dukesha iyi nkuru yatangaje ko abaturage batashye kuko banenze imyitwarire y’uwo mukobwa bagira inama urubyiruko rwifuza kubaka kudashingira ku bintu ahubwo bakubakira urugo ku rukundo ntibashyire imbere imitungo.

ESE URI UYU MUSORE WAKORA IKI? JYA KURI PAGE YACU YA FACEBOOK TWIGANIRIRE >> KANDA HANO