Miss Naomie yateye umutoma umukunzi we ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko

Miss Naomie yateye umutoma umukunzi we ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko

  • Miss Naomie yangeye gukwerekana urwo akunda Michael Tesfy

Jan 20,2023

Miss Nishimwe Naomie yifurije umukunzi we Michael Tesfy isabukuru nziza y’amavuko, amuha isezerano ry’uko azaguma gusenga kugira ngo akomeze kuba umuntu mwiza nk’uwo ariwe.

Mu mitoma iteye ubwuzu bwinshi cyane, miss Nishimwe Naomie yabwiye umukunzi we ko itariki 20 Mutarama yamuzaniye umugabo w’igitangaza.

Ati "Tariki 20 Mutarama yazanye uyu mugabo w’igitangaza mu isi, maze uyu muntu nawe azana ibyishimo n’umunezero mu buzima bwanjye.

Nta kindi nkwifurije usibye kuramba kandi nzasenga Imana ishobora byose gukomeza kuguha umugisha w’ibintu binini ndetse bihambaye mu buzima bwawe bwose kubera ko ukwiriye ibyiza birushijeho kandi ndasenga ngo ukomeze kuba umuntu mwiza nku’wo uhora uriwe, ugira ubuntu kandi ukunda.

Ishimire undi mwaka wo guseka utuntu twawe dusekeje ndetse no guhora twishimye. Ndagukunda. Isabukuru nziza ku wandemewe.’’