Miss Mutesi Aurore yongeye kambikwa impeta n'umusore bari mu munyenga w'urukundo bivugwa ko ari umuherwe muri USA - AMAFOTO

Miss Mutesi Aurore yongeye kambikwa impeta n'umusore bari mu munyenga w'urukundo bivugwa ko ari umuherwe muri USA - AMAFOTO

Jan 18,2023

Miss Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yambitswe impeta n’umuherwe wo muri Amerika, nyuma yo gutandukana na Egide bashakanye.

Miss Aurore Kayibanda yambitswe impeta n’umuherwe wo muri Amerika nyuma y’igihe atandukanye na Egide Mbabazi bamaranye igihe mu Rukundo, nyuma bakanakora ubukwe.

Amakuru yamenyekanye binyuze kuri konti ya Instagram ya The Cat Babalao uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, akaba ari nawe wabashije gusangiza abantu aya mafoto y’uko aba bombi bambikanye impeta.

Nta makuru menshi azwi ku musore wambitse Miss Aurore impeta, gusa biravugwa ko ari umuherwe wo mu Rwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bivugwa kandi ko mu gihe Aurore yamaze ari mu Rwanda bari kumwe, ndetse mu bihe bitandukanye akaba yari kumwe n’uyu musore bakundana banaturukanye muri Amerika aho bose batuye.

Amakuru y’itandukana rya Miss Aurore na Egide yahamijwe nawe ubwo yari mu kiganiro mu buryo bw’imbonankubone n’umunyamakuru Ally Soudy, wamamaye cyane mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Miss Mutesi Aurore Kayibanda yavuze ku buzima busanzwe, uko yagiye kwiga hanze y’u Rwanda agahagarika kwiga muri KIST, urukundo rwe na Egide, irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n’ibindi.

Yabajijwe n’umunyamakuru niba koko ibintu bimaze iminsi bivugwa ko yatandukanye na Mbabazi Egide byaba ari ukuri, undi mu gusubiza yemeza ko ari byo ndetse ko urukundo rwabo rutakunze, buri wese agahitamo guca inzira ye.

Yashinze ivi asaba Miss Aurore ko yamubera umugore

Ati “Ukuri guhari twaratandukanye, urugendo rwacu rwageze ku iherezo. Ndumva ari icyo cyonyine nabivugaho. Reka nzandike igitabo kirimo ibirambuye byose. Nigisohoka nzababwira.”

Yakomeje avuga ko nta byinshi yavuga ku by’urukundo rwe na Mbabazi Egide ahubwo hari igitabo azandika, kizaba kirimo ibijyanye n’amateka y’urukundo rwe yanyuzemo yose arimo n’ay’urukundo rwe na Mbabazi Egide n’ubwo nacyo yavuze ko kitazasohoka.

Mu minsi ishize mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, yababwiye kumubaza ibibazo bitandukanye bijyanye n’ibyo baba bifuza kumenya kuri we.

Muri abo bose hari abamubajije niba agikundana na Mbabazi Egide. Mu gusubiza iki kibazo yagiye abica ku ruhande, ati “Reka mubaze”.

Nyuma yo kuyambara yamusomye

Bivugwa ko intandaro yo gutandukana hagati yabo yaba yaraturutse ku bwumvikane buke n’umunabi wakuruwe no kuba Mbabazi Egide yaragiriye urugendo muri Jamaica mu 2018, akaza kugirana ibihe byiza n’undi mukobwa, Aurore yaza kubimenya rikarema.

Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, anambikwa ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu iserukiramuco Nyafurika rya muzika, Festival Panafricain de la Musique, mu 2013.

Nyuma yo kwemeranya kubana bafashe agafoto

Urukundo n'ubukwe bya Egide, byose ngo mutahe