Mu kugerageza umugore we yahaye umugabo amafaranga ngo aze aterete uyu mugore kugeza baryamanye. Reba ikintu gitanga cyabaye

Mu kugerageza umugore we yahaye umugabo amafaranga ngo aze aterete uyu mugore kugeza baryamanye. Reba ikintu gitanga cyabaye

Jan 18,2023

Uyu mugabo ngo yari amaze igihe akeka umugore we ko amuca inyuma cyangwa se ashobora kubirkora mu gihe yaba abonye uburyo. Maze yigira inama yo gukoresha incuti ye ndetse ayishyura amafaranga.

Uyu mugore ni we ubwo witangiye ubuhamya. Yagize ati: "Hari umuguabo watangiye kunganiriza ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi kwa 10 k'umwaka ushize. Sinari muzi mu by'ukuri. Ni umugabo mwiza w'igikundiro kandi ufite amafaranga. Yatangiye anyoherereza ubutumwa bw'urukundo bigenda bikura bigera ubwo atangira kumpa impano.

Twari tutarahura gusa nyuma twaje guhura maze ndushaho kumukunda. Gahoro gahoro twangiye kujya dusohokana maze nyuma tuza gupanga guhurira muri Hoteli.

Twafashe icyuma muri hoteli iri kure y'aho dutuye. Nabeshye umugabo wanjye ko ngiye gusura mubyara wanjye uba muri ako gace Hoteli iherereyemo.

Twageze muri Hoteli twinjira mu cyumba twari twafashe, turakaraba maze tujya mu buriri. Mu gihe twari dutangiye kwishimana, umuntu yakomanze ku rugi cyane, maze wa mugabo ajya gukingora mbona asa n'ufite ubwobwa.

Umugabo wanjye yahise yinjira maze ansanga ku gitanda nambaye ubusa. Yahise ambwira ati: 'Ubu noneho nkweretse ko utari indahemuka kuri njye.' yakomeje ambwira ko byari imipangu ye n'uyu mugabo kugirango angerageze kubera ko kuva kera yahoraga akeka ko ndamutse mbonye uburyo namuca inyuma.

Nyuma yo kumbwira ibyo, uwo mugabo yambaye imyenda ye we n'umugabo wanjye bansiga muri icyo cyumba barigendera.

Numvise ikimwaro muri njye ku buryo nananiwe gutaha iwanjye njya iwacu gusa kugeza ubu sindashobora kubwira mama impamvu ndi mu rugo[...]"

Ese ubu buryo uyu mugabo yakoresheje wabuvvugaho iki? Ese uri uyu mugabo wababarira umugore wawe? Uri uyu mugore se wabyitwaramo ute?

JYA KURI PAGE YACU YA FACEBOOK TWIGANIRIRE >> KANDA HANO