Ni akumiro: Umugabo yatashye asanga inzu ye yahiye yakongotse

Ni akumiro: Umugabo yatashye asanga inzu ye yahiye yakongotse

Jan 16,2023

Itangishaka James usanzwe ari umu ‘Bouncer’ ukorana bya hafi na The Mane Music, yatunguwe no kuva ku kazi asanga inzu ye yahiye yakongotse ku buryo nta kintu na kimwe cyarokotsemo.

Uyu musore usanzwe akorana na The Mane Music ariko ntibimubuze gukorana n’abandi bantu banyuranye, yabwiye Igihe ko ku Cyumweru tariki 16 Mutarama 2023 yari yakoreye mu Karere ka Muhanga aho yari yaherekeje umukire wari wamuhaye ikiraka.

Ubwo yari atashye nyuma yo kuva mu Karere ka Muhanga, yatunguwe no gusanga iwe huzuye abantu bashungereye inzu iri gushya.

Ati “Nari mvuye mu kazi mu gitondo hafi saa kumi n’imwe zishyira saa kumi n’ebyiri, ubusanzwe ntuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi. Ngeze mu rugo rero natunguwe no gusanga abantu benshi iwanjye bashungereye inzu nabagamo iri gushya.”

Itangishaka ahamya ko ibintu byose byari mu nzu byahiriyemo kuko nta wundi wari kugira icyo arokora kuko yari inzu imwe yonyine mu gipangu kandi nta wundi muntu babanaga yewe ngo n’umukozi we yakoraga ataha.

Itangishaka yavuze ko hakiri gukorwa iperereza ku mpamvu zateye iyi nkongi.

Src:Igihe