Abanyamurenge bari mu mazi abira kubera ibyo ingabo za FARDC ziyemeje kubakorera

Abanyamurenge bari mu mazi abira kubera ibyo ingabo za FARDC ziyemeje kubakorera

Jan 14,2023

Abanyamulenge batuye ahitwa Minembwe barahangayitse kubera ko ingabo za Leta ya RDC ziyimeje gufatanya n’iz’u Burundi bagatsemba umutwe wa Twirwaneho usanzwe ubarinda.

Raporo yatanzwe n’umuryango w’Abanyamulenge ivuga ko ku wa 11 Mutarama 2023 mu nama yabereye i Madegu hemejwe ibitero byo guhanagura burundu umutwe wa “Twirwaneho” urinda ubwoko bwabo.

Ingabo za Congo n’iz’u Burundi zabwiye abo mu Minembwe ko muri ibi bitero zizafatanya n’imitwe irimo Mai Mai n’indi yemeye gukorana nabo.

Abanyamulenge babwiwe ko itegeko ryaturutse ibukuru mu rwego rwo gukuraho uriya mutwe urinda ubu bwoko abarimo Mai Mai, Biloze Bishambuke, FDLR, CODECO, Red Tabara n’indi ihiga bukware Abanyamulenge.

Ukuriye ingabo z’u Burundi ziri mu Minembwe yagize ati “Turi mu bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro yemeye gukorana natwe, sitwe duhitamo ni FARDC.”

Perezida wa Sosiye Sivile y’Abanyamulenge ba Minembwe, Ruvuzangoma Rubibi Cadet avuga ko imikoranire y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro ari ikimenyetso cya Jenoside ku bwoko bw’Abanyamulenge.

Avuga ko “Amateka y’u Rwanda mu 1994 yabahaye isomo” ko imikoranire ya FARDC, FNDB n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje kurundwa mu misozi miremire ya Minembwe izoreka imbaga mu gihe amahanga yakomeza kurebera.

Ku wa 5 Mutarama 2023 Sosiyete Sivile ya Minembwe yari yasabye kwerekwa ko imikoranire y’ingabo z’u Burundi na FARDC igamije guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Congo ariko birangiye izi ngabo zihisemo guhera kuri "Twirwaneho"yabo.