Abasore: Dore ibintu 2 by'ingenzi ugomba kwitega igihe umukobwa akubwiye ati: "Nzabitekerezaho"

Abasore: Dore ibintu 2 by'ingenzi ugomba kwitega igihe umukobwa akubwiye ati: "Nzabitekerezaho"

Jan 14,2023

Kenshi usanga abasore ari bo batereta abakobwa ndetse bakaba aba mbere gusaba umukobwa ko bakundana. Ese wakwitaga iki igihe umukobwa akubwiye ko azabitekerezaho?

Ukobwa ashobora kubwira umusore ko azabitekerezaho asubiza bimwe mu bibazo nk'igihe umusore amusabye kuzamusohokana, amusabye ko bakundana se, ko batera akabariro n'ibindi.

Abasore benshi bagorwa cyane no kumba iki gisubizo. Baba bashak ko umukobwa ahita avuga yego ndetse abenshi bahita bumva ko umukobwa abahakaniye mbese ko avuze OYA nyamara si ko bimeze.

Iyo umukobwa akubwiye ko azabitekerezaho, dore ibintu 2 by'ingenzi ugomba kumenya:

1. Aragukunda cyane

Ni ikimenyetso ko akwiyumvamo maze akaguha umwanya wo kuba wamutereta bya nyabyo. Aba yifuza ko ufata iya mbere ukamwereka amarangamutima umufitiye mu buryo bugaragara, ukamwereka ko ibyo uvuga bikuri ku mutima.

2. Ntaba yifuza ko wumva waragambaniwe

Abakobwa benshi bakora ikosa ryo guhita bemera nyamara nyuma bagasanga baribeshye bakabivamo. Ibi bishobora gutera umusore kumva ko yagambaniwe, ko yabeshywe bikamukomeretsa cyane.

Niba rero umukobwa akubwiye ko azabitekerezaho ni uko akeneye umwanya wo gushishoza agafata umwanzuro ukwiye adahubutse.

Inama: Ntukwiye gucika intege igihe umukobwa akubwiye ko azabitekerezaho ahubwo gerageza umwereke uwo uri we n'urukundo umukunda, mwiteho, umuhate urukundo byanze bikunze bizarangira akwemereye urukundo.