Yafashwe agiye kwica umurwayi mu bitaro kubera impamvu itangaje

Yafashwe agiye kwica umurwayi mu bitaro kubera impamvu itangaje

  • Umusore ukora amasanduku bashyinguramo yafashwe agiye kwica umurwayi kugirango abone icyashara

Jan 12,2023

Umugabo wo muri Kameruni ukora amasanduku yo gushyinguramo yatawe muri yombi na polisi azira gushaka kwica umurwayi mu bitaro kugira ngo abone ikiraka kuko yari amaze iminsi yaraheraniwe.

Amakuru aravuga ko uyu mugabo w’imyaka 33 wari warabuze aho acuruza amasanduku ye,yinjiye mu bitaro byari hafi y’aho akorera,ashaka guhuhura umurwayi wa Cholera wari uharwariye.

Icyakora ibi ntabwo byamuhiriye kuko ngo ubwo yari agiye gucomora serumu yari yatewe umurwayi yafashwe n’umuganga wo muri ibi bitaro ahita ahamagara inzego zishinzwe umutekano

Ibi biravugwa ko byabereye ahitwa Limbe,umujyi wegereye inyanja uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Cameroon.

Iyi nkuru ntihavuzwe igihe ibi byabereye.