Ruhango: Umugabo yakubise umwana we w'imyaka 6 bimuviramo urupfu. Icyo yamuhoraga kiratangaje

Ruhango: Umugabo yakubise umwana we w'imyaka 6 bimuviramo urupfu. Icyo yamuhoraga kiratangaje

Jan 12,2023

Umugabo utuye mu karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho gukubita umwana we w'imyaka 6 bikamuviramo urupfu.

Amakuru dukesha abatuye mu Murenge wa Kinazi, mu karere ka Ruhango ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2023 abaturanyi b'umugabo witwa Rurangwa Gonzaleve batunguwe no kubona agiye gushaka isanduku yo gushyingura umwana we w'umukobwa.

Ni umwana yabyaranye n'umugore yirukanye agashaka undi mugore ari na we wareraga uwo mwana na bakuru be barindwi bavutse ku bagore bane bashatswe n'uwo mugabo wirukanye batatu muri bane yashatse.

Uwo mugabo bivugwa ko mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2023 yageze mu rugo yasinze agatangira gukubita uwo mwana witwa Uwase Melissa. Uyu mwana yatatse ku buryo abaturanyi babyumvise. Abaturage b'uyu mugabo bavuga ko yamukubise amuziza ko yavuye ku ishuli akazerera. Bemeza ko we na Mukase bari basanzwe bahohotera uwo mwana.

Ubwo hari hamaze gusakara amakuru y'uko uwo mwana ashobora kuba yishwe n'inkoni yakubiswe na se mu ijoro ry'ejo, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza ry'ibanze ndetse Rurangwa Gonzaleve atabwa muri yombi. Bivugwa ko mukase w'uwo mwana nawe yatawe muri yombi.

Habarurema Valens , Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango yabwiye inyaRwanda dukesha iyi nkuru ko uwo mwana yapfuye ariko ko icyamwishe kitaramenyekana ndetse ko RIB yatangiye iperereza.

Yagize ati: "Amakuru twamenye ni uko uwo umwana yitabye Imana, ibyo kuba yishwe n'umubyeyi no kuba yafashwe agiye kumushyingura ntabyo tuzi. Icyo nzi ni uko ibijyanye n'urupfu rw'umwana RIB irimo kubikurikirana. Ibyo kumenya icyamwishe byamenywa n'abaganga ndetse na RIB kuko ni bo barimo kubikurirana."