Ubwiza n'ikimero bya Akhona umusifuzikazi uzajyana na Mukansanga mu gikombe cy'Isi - AMAFOTO

Ubwiza n'ikimero bya Akhona umusifuzikazi uzajyana na Mukansanga mu gikombe cy'Isi - AMAFOTO

Jan 11,2023

Akhona Makalima uzwiho uburanga nk'umusifuzi w'umugore mu mupira w'amaguru, niwe mugore wa mbere muri Afurika y'Epfo wahawe ibyangombwa na FIFA.

Akhona Makalima ukomoka muri Afurika y'Epfo, Mukansanga Salma w'umunyarwanda na Amedome ukomoka muri Togo, nibo basifuzi batatu b'abagore bazayobora imikino y'igikombe cy'Isi cy'abagore, kizabera muri Australia na New Zealand muri uyu mwaka. Akhona Makalima yavukiye mu muryango ukennye ariko aza kumenyekana mu gace yari atuyemo nk'umukobwa wari uzi kwiruka, aho yakinaga umupira w'amaguru ndetse n'indi mikino itandukanye.

Kubera ibikoresho bicye by'imikino byabaga mu gace k'iwabo, Akhona yahisemo kujya mu busifuzi aho ku myaka 23 yazengurukaga igihugu asifura imikino itandukanye. Mu 2018, Akhona yasifuye imikino y'igikombe cya Afurika cyabereye muri Ghana ari naryo rushanwa rikomeye yari ayoboye bwa mbere. Mu 2016, uyu musifuzi yatangije ishuri ryigisha ibijyanye n'ubusifuzi aho yigishaga amategeko y'umupira w'amaguru abana bafite imyaka 7 kuzamura.

Akhona Makalima akunze gukoresha ubwiza afite ndetse n'izina rye mu gushishikariza abakobwa bakiri bato kwihangira umurimo, ndetse no gutinyuka kujya mu bikorwa bya Siporo hakiri kare.