Abadepite bahise batangira kwiga ku mpinduka zakorwa ku itegeko rigenga imisoro nyuma yo gukomozwaho Perezida Kagame

Abadepite bahise batangira kwiga ku mpinduka zakorwa ku itegeko rigenga imisoro nyuma yo gukomozwaho Perezida Kagame

Jan 11,2023

Umutwe w’Abadepite binyuze muri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, irimo gusuzuma umushinga w’itegeko rihindura itegeko no 026/2019 ryo kuwa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha.

Ibi bije nyuma y’umunsi umwe gusa Perezida Kagame asabye ko harebwa uburyo mu misoro hashyirwamo inyorosho kuko ari ikibazo yabwiwe n’abaturage ko kibabangamiye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe yavuze ko hagamijwe kurihuza n’andi mategeko n’amasezerano mpuzamahanga ndetse no gufasha abasora kubahiriza inshingano zabo zo gutanga umusoro.

Iri tegeko rigena uburyo bwo gutanga umusoro,rimaze igihe rishegesha Abanyarwanda kuko benshi bavuga ko yabaye myinshi ku buryo hari abahisemo guhagarika ubucuruzi.

Ku gicamunsi cyo kuwa Mbere,tariki ya 9 Mutarama 2023,Perezida Kagame yasabye inzego zibishinzwe kugabanya imisoro kuri rubanda,kuko kwaka myinshi ataribyo bituma iboneka.

Yagize ati "Imisoro ifite uko idindiza ishoramari mu bikorera,sinzi impamvu bitasuzumwa abantu bakareba imisoro impamvu yayo....uburyo bw’inyoroshyo kuko n’imisoro ntigabanuka ahubwo iyo babyize neza iriyongera.Ntabwo bivuze ko kuremereza imisoro aribyo biguha imisoro myinshi."