Imodoka itwara abanyeshuri yakoreye impanuka ikomeye Kicukiro

Imodoka itwara abanyeshuri yakoreye impanuka ikomeye Kicukiro

Jan 09,2023

Imodoka itwara abanyeshuri yakoreye impanuka ikomeye ahitwa ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Mutarama 2023 ibera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Irebero mu Karere ka Kicukiro.

Amakuru ahari avuga ko iyi modoka yari itwaye abanyeshuri bo ku ishuri rya Path to Success ariko ikaza kurenga umuhanda ikagwa mu ishyamba bikekwa ko yabuze feri.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yabwiye RBA ko nta mwana witabye Imana.

Avuga ko hakomeretse abana 15 n’umushoferi, bakaba boherejwe mu bitaro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Birakekwa ko bisi yabuze feri.