Kiyovu Sports yabonye umuyobozi mushya usimbura Mvukiyehe Juvénal

Kiyovu Sports yabonye umuyobozi mushya usimbura Mvukiyehe Juvénal

Jan 09,2023

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, bwatangaje ko uwari Umuyobozi w’Umuryango w’iyi kipe [Association] Mvukiyehe Juvénal yasimbuwe na Ndorimana Jean François Regis wari umwungirije.

Izi mpinduka muri Kiyovu Sports zatangajwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Mutarama 2023, nyuma y’inama zitandukanye zari zimaze iminsi muri uyu muryango.

Babicishije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, abayobozi ba Kiyovu Sports batangaje ko Mvukiyehe yamaze gusimburwa na Ndorimana nka perezida mushya w’umuryango.

Bati “Twishimiye gutangaza perezida mushya wa Kiyovu Sports Association, Bwana Ndorimana Jean François Regis. Ari mu nshingano guhera nonaha.”

Ndorimana Jean François Régis "Général" wari Visi Perezida wa Mbere wa Kiyovu Sports ushinzwe Imari n’Amategeko, yagizwe Perezida w’agateganyo w’Umuryango Kiyovu Sports.

Uyu mugabo wari umaze iminsi yarasigaranye inshingano nyuma y’ubwegure bwa Mvukiyehe Juvénal, azungirizwa by’agateganyo na Mbonyumuvunyi Abdul Karim.

Mvukiyehe Juvénal wayoboye Umuryango Kiyovu Sports kuva muri Nzeri 2020 kugeza muri Nzeri 2022 ubwo yeguraga bwa mbere, yatangajwe nk’Umuyobozi wa Kiyovu Sports Ltd.

Muri Gicurasi mu 2020, ni bwo Mvukiyehe Juvénal yatorewe kuyobora Kiyovu Sports muri manda y’imyaka ine ariko yeguye amazeho ibiri n’igice.

Azahora yibukwa ko mu gihe yari perezida w’iyi kipe,Rayon Sports itigeze imutsinda na rimwe.