Nawe wahindura amenyo yawe umweru. Kora ibi bintu wirebere

Nawe wahindura amenyo yawe umweru. Kora ibi bintu wirebere

  • Uburyo bwagufasha guhindura amenyo yawe umweru

  • Uburyo bworoshye batuma ukesha amenyo yawe

Jan 09,2023

Byashoboka ko ubona amenyo yawe ukabona asa uko utabyifuza kandi ari wowe wabigizemo uruhare. Muri iyi nkuru turagufasha kumenya uko wahindura ayo menyo yawe akaba umweru.

Hari ubwo amenyo y’abantu ahindura ibara agasa umuhondo cyangwa agafata irindi bara bitewe n’igihe runaka cyangwa imyaka. Niba urembejwe n’uko amenyo yawe ateye, yiteho uhereye mu rugo.

1. Koresha imiti ugirwamo inama n’abaturanyi

Birashoboka ko amenyo yawe afite ikibazo gikomeye cyane cyo guhindura ibara kandi nyamara ntako uba utagize ngo ase umweru. Fata umwanya wawe wegere abakuri hafi ubona bakurusha inararibonye by’umwiharimo uwigeze ahura n'ikibazo cyawe cyangwa ubaze bagenzi bawe niba nta cyo wakora mu gihe ubona bitaragera kure.

2. Ujye uyoza kenshi

Fata umwanya wawe woze ayo menyo kenshi gashoboka. Mbere yo kurya ho amasaha make, nyuma yo kurya iminota, mu masaha ya mu gitondo ubyutse ndetse na nijoro mbere yo kuryama. Ibi bizagufasha gusukura amenyo yawe no kuyahindurira ibara wifuza.

3. Koresha imiti yabugenewe

Nujya kwa muganga, bazagufasha kumenya imiti uzakoresha mu rwego rwo gusukura amenyo yawe no kuyahindurira ibara. Ibi nubikora bizagufasha kwikuraho igisebo ubona ko umaranye igihe bitewe n’imyumvire yawe.

Ushobora kandi gukorsha ‘Soda and Hydrogen Peroxide’. Fata akayiko kamwe ka Soda (baking) ukavange n'akandi kayiko ka Hydrogen Peroxide, ubundi usige ku menyo nyuma yo kuyoza nk’uko bisanzwe.

Inkomoko: Dentist Marion