Dore ibintu umusore akora bigatera umukobwa bakundana kumuhurwa no kumuvaho burundu

Dore ibintu umusore akora bigatera umukobwa bakundana kumuhurwa no kumuvaho burundu

Jan 09,2023

Hari amakosa amwe n’amwe ashobora gukorwa n’umwe mu bakundana bigatuma mugenzi we atabasha kuyihanganira, rimwe na rimwe bikaba n’intandaro yo gutandukana kwabo. Amwe muri ayo makosa rero, ashobora no gutuma abakobwa bamwe bumva bahuzwe urukundo.

Dore amakosa abasore bakora agatuma abakobwa bazinukwa cyangwa se bahurwa urukundo, nk'uko Elcrema yabitangaje:

1. Kwereka abandi bakobwa ko ubitayeho

Umukobwa mukundana arakugenzura cyane iyo uhuye n’abandi bakobwa kabone n’iyo baba ari bagenzi be, ikintu cyose ukoze aba akireba. Bamwe mu bahungu bagira ingeso yo kubona abandi bakobwa bakabareba ijisho ryiza cyangwa se bakabereka ko babitayeho, ndetse ntibatinye no kubasaba numero za terefoni kandi bari kumwe n’abo basabye urukundo mbere.

2. Kutagira ikinyabupfura no kurakazwa n’ubusa

Abakobwa ntibakunda abasore batagira ikinyabupfura, bavuga nabi, batajya bishima, birarira bagashaka kwiyerekana uko batari, ugasanga igihe cyose ari abanyamushiha cyangwa se barakazwa n’ubusa, badatinya kuvuga nabi mu ruhame.

3. Kugira umwanda

Kutagira isuku ni kimwe mu bintu bibangamira abakobwa, ndetse bikavamo no kuba batandukana n’inshuti zabo.

4. Kumugereranya n’abandi bakobwa

Abakobwa cyangwa se igitsina gore muri rusange, ntibakunda ko ubagereranya n’abandi cyane cyane iyo abo bandi aribo urimo gushimagiza.

Gushimagiza umukobwa mwigeze gukundana, uwo mwiganye cyangwa uwo muturanye, bishobora gutuma uyu mukobwa w’inshuti yawe yumva ko atakunyuze, ukaba ukunda abo bandi.

5. Kutamwitaho

Abakobwa bose bashimishwa n’uko abasore b’inshuti zabo babitaho, ndetse byaba na ngombwa bakabarata mu bandi. Umukobwa wakwemereye urukundo aba ashaka kumva ko hari itandukaniro, hagati y’uko yari ameze n’uko ameze igihe afite umukunzi. Ikintu umukobwa aba ashaka ni uko umuhungu amwereka ko amwitayeho, kandi akanabimugaragariza.

6. Kunywa ugasinda

Iki kintu cyo kunywa ukarenza urugero kibangamira umukobwa kikaba cyanatuma akuzinukwa burundu, kuko kimutera ipfunwe ndetse bikanamwereka ko umuhungu bakundana ari sabizeze, kuko uba umutesheje agaciro mu bandi.

7. Ubunebwe

Umukobwa wese ashimishwa no kubona umukunzi we akunda umurimo atari umunebwe, cyangwa ngo yirirwe abunga imihana aho gushaka icyazabateza imbere. Iyo umukobwa abonye uri umunebwe arakubenga.