Yannick Mukunzi Yakoze ubukwe n'umukunzi we - AMAFOTO

Yannick Mukunzi Yakoze ubukwe n'umukunzi we - AMAFOTO

Jan 09,2023

Yannick Mukunzi ukinira Sandvikens IF yo muri Suéde n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yasabye anakwa umugore we Iribagiza Joy bamaze igihe babana. Aba bombi beretse ibirori inshuti n’imiryango yabo kuri uyu wa 8 Mutarama 2023.

Mukunzi na Iribagiza bakoreye imihango yo gusaba no gukwa muri Heaven Garden ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali, mu masaha y’igitondo. Aha ni naho habereye gusezerana imbere y’Imana.

Mukunzi na Iribagiza, nubwo uyu munsi ari bwo bashimagiye isezerano ryabo imbere y’imbaga, basanzwe babana ndetse bafitanye abana babiri.

Rutanga Eric bakinanye ni we wamugaragiye, anambarirwa n’abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru barimo umunyezamu wa AS Kigali, Ntwali Fiacre.

Ku Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 nibwo uyu mukinnyi yasezeranye mu mategeko mu Murenge wa Remera n’umukunzi we Iribagiza Joy batangiye gukundana mu 2015.

Uyu mukobwa basezeranye nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu witwa Ethan Mukunzi.

Uyu mukinnyi afashe uyu mwanzuro mbere yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi kuko yamaze gutandukana na Rayon Sports yakiniye kuva muri Kanama 2017.

Mukunzi yabwiye itangazamakuru ko hari impamvu ebyiri zimuteye gusezerana na Iribagiza.

Ati “Ni umukobwa maze imyaka myinshi nkunda kandi tuziranye neza. Ni mama w’umwana wanjye. Asanzwe ari umwe mu bigize ubuzima bwanjye. Impamvu ya mbere mfashe umwanzuro wo gusezerana nawe ni ukubishimangira mu mategeko, indi ni ukugira ngo ninjya gukorera hanze tuzabone uko dushaka ibyangombwa byo kubanayo.”

Hannick Mukunzi yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC kuva 2009 kugera 2013 ubwo yazamurwaga muri APR FC nkuru yakiniye kuva ubwo kugera mu 2017 ajya muri mukeba wayo Rayon Sports, ndetse ubu akaba ari umukinnyi wa Sandvikens IF yo muri Suéde.