Kuvugurura: FDA yatangaje ko nta muti uvura SIDA wageze mu Rwanda isobanura icyabaye

Kuvugurura: FDA yatangaje ko nta muti uvura SIDA wageze mu Rwanda isobanura icyabaye

Jan 07,2023

Mu minsi ishize havuzwe inkuru y'uko mu Rwanda haba harageze umuti uvura SIDA ndetse n'igiciro uzajya ugurwa. Nyuma y'aya makuru FDA yatangaje ko ibi atari byo ko nta muti wa SIDA wageze mu Rwanda maze isobanura uko byagenze.

Ese byaturutse he?

Ikigo cya Leta z'unze ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti, FDA, taliki ya 22 Ukuboza 2022 cyemeje ko umuti wa Sunlenca cyangwa Lenacapavr wazajya wifashishwa mu cyiciro cya mbere, HIV-1.

FDA yasobanuye ko ubusanzwe abafite agakoko ka HIV-1 bitashobokaga ko bahabwa imiti igabanye ubukana bwako biewe n'imbaraga gafite zo guhangana na yo, kimwe n'impungenge z'uko ubuzima bw'uwanduye bwashoboraga guhungabana mu gihe ayinyoye.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe imiti igabanya ubukana bw'indwara muri FDA, Debra Birnkrant, yatangaje ko uyu muti wemejwe ku ncuro ya mbere, uzajya ufasha abandue HIV-1 kurama kandi bagire ubuzima bwiza kandi ngo uzajya unyobwa rimwe mu mezi atandatu.