Sudani y'epfo: Abanyamakuru 6 bari mu mazi abiri nyuma yo gukekwaho uruhare mu gusakaza amashusho ya perezida  Salva Kiir yinyarira mu ruhame

Sudani y'epfo: Abanyamakuru 6 bari mu mazi abiri nyuma yo gukekwaho uruhare mu gusakaza amashusho ya perezida Salva Kiir yinyarira mu ruhame

Jan 07,2023

Inzego zishinzwe umutekano muri Sudani y’Epfo zifunze abanyamakuru batandatu baba baragize uruhare mu gusakaza amashusho ya Perezida Salva Kiir ubwo yinyariraga mu ruhame.

Tariki ya 13 Ukuboza 2022, Perezida Kiir yayoboye umuhango wo gufungura ku mugaragaro umuhanda wa Juba-Terekeka. Ubwo yari ahagaze yemye, aririmba indirimbo yubahiriza igihugu, ni bwo yaje kwinyarira, bikavugwa ko ari byatewe n’uburwayi amaranye igihe bwa Diyabete.

Videwo y’amasegonda 40 igaragaza uyu Mukuru w’Igihugu agira iki kibazo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse byatangajwe ko abanyamakuru bagize uruhare mu gukwirakwira kwayo batangiye kuburirwa irengero, bamwe muri bo bakaboneka bapfuye.

Komite mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’abanyamakuru, CPJ, kuri uyu wa 6 Mutarama 2023 yatangaje ko abanyamakuru 6 bakorera ikigo cya Sudani y’Epfo cy’itangazamakuru, SSBC, ubu bafunzwe n’inzego z’umutekano bashinjwa gusakaza aya mashusho batabiherewe uburenganzira.

CPJ ivuga ko aba banyamakuru ari: Joval Tombe wayoboraga icyumba kigenzura camera, Victor Lado wari usanzwe ari umutekinisiye ufata amashusho, Joseph Oliver wafataga amashusho, Jacob Benjamin wafataga amashusho, umutekinisiye Mustafa Osman n’umutekinisiye mu cyumba kigenzura camera witwa Cherbek Ruben.

Umuyobozi w’ishami rya CPJ mu karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Muthoki Mumo, abona aba banyamakuru barengana, agasaba ko bafungurwa kandi bagakora akazi bizira ubwoba. Ati: “Ubuyobozi bukwiye kurekura aba bakozi 6 ba SSBC nta mananiza kandi bukamenya niba bakora akazi kaboa nta terabwoba bashyirwaho cyangwa gukangishwa gufungwa.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyamakuru bakorera muri Sudani y’Epfo, Oyet Patrick, Charles mu itangazo yashyize hanze, we yasabye abantu gutegereza umwanzuro uzava mu iperereza, akaba yiteze ko uzashingira ku mategeko.

Oyet yagize ati: "Niba harimo ikibazo cyo kutitwara kinyamwuga cyangwa se icyaha, tureke abayobozi bakoreshe inzira y’ubuyobozi cyangwa iy’amategeko kugira ngo bagikemure mu buryo bwiza, buciye mu mucyo kandi bukurikije amategeko."

Nk’uko The Guardian yabitangaje, umwe mu bayobozi ba SSBC utatangarijwe amazina yabwiye Radio Tamazuj yo muri Sudani y’Epfo ko aya mashusho ya Perezida Kiir atigeze atambutswa kuri televiziyo, ko ahubwo ikibazo cyahabaye ari ukuyakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.