FARDC yakiriye izindi ntwaro zikomeye kandi zigezweho ivuga ko zizafasha mu guhashya M23

FARDC yakiriye izindi ntwaro zikomeye kandi zigezweho ivuga ko zizafasha mu guhashya M23

  • Turkiya yahaye FARDC intwaro zikomeye

Jan 07,2023

Igisirikare cya RD Congo gikomeje kwigwizaho ibitwaro bikomeye mu gihe mu burasirazuba bwacyo bwayongojwe n’intambara y’imitwe yitwaje intwaro irimo M23.

Nyuma y’intwaro zikomeye Congo iherutse guhabwa n’Uburusiya, kuri uyu wa gatanu mu Mujyi wa Goma bakiriye inkunga y’intwaro nyinshi zigezweho bahawe n’igihugu cya Turukiya.

Ni intwaro zahawe Congo mu rwego rwokuyifasha guhangamura umutwe wa M23 ukomeje kuzengereza bikomeye ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.

Izi ntwaro zaje mu ndege ya Gisirikare ya Turukiya, zageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 Mutarama 2023.

Indege yazanye izi ntwaro yari iherekejwe n’itsinda ry’abasirikare ba Turukiya bayobowe na Komanda Ker Dalgic Intumwa yihariye ya Perezida Recep Tayyip Erdogan.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa Gisirikare, Lt Gen Constant Ndima Kongba yashimiye Perezida Tayyip Erdogan avuga ko iki gikorwa cyabayeho kubera umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Yagize ati ” Twizera ko uyu mubano uzakomeza kwera imbuto nyinshi mu gihe kizaza ku bw’inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.”

Abo mu mutwe wa M23 kenshi bumvikanye bavuga ko intwaro bakoresha ku rugamba bazambura abasirikare ba Leta mu mirwano bahanganamo.

M23 yavuze ko yishimiye izi ntwaro zahawe FARDC kuko nk’ibisanzwe zizigarurirwa n’Intare z’i Sarambwe nk’uko abarwanyi ba M23 biyita.

M23 iti “Twishimiye cyane izi mpano kuko ntekereza ko kurugamba tuzabatsinda kandi bazazisiga zose, Murakoze cyane.”

Bamwe mubatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo bavuga ko intwaro nyinshi atari zo zihutirwa ku gisirikare cyabo kuko ngo n’ubundi igihe cyose batsinzwe n’inyeshyamba bari bazifite.

Bemeza ko icyihutirwa ari ukubanza kubaka politike ihamye, bakarebera hamwe ikibura aho gukomeza kwirundaho ibitwaro.

IVOMO: UMUSEKE