Moses Turahirwa washinze inzu ya Moshions yasabye imbabazi abanyarwanda kubera amashusho ye yagiye hanze arimo gusambana n'undi mugabo

Moses Turahirwa washinze inzu ya Moshions yasabye imbabazi abanyarwanda kubera amashusho ye yagiye hanze arimo gusambana n'undi mugabo

  • Moses Turahirwa Washinze Inzu Ya Moshions yemeye ko amashusho yagiye hanze ari aye

Jan 05,2023

Moses Turahirwa washinze inzu ya Moshions ikora imideli, yasabye Abanyarwanda imbabazi nyuma y'amashusho ye aheruka kujya hanze asambana n'abagabo bagenzi be.

Uyu musore ukomoka i Nyamasheke amaze igihe yarahindutse iciro ry'imigani ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'amashusho ye aheruka kujya hanze asambana n'abagabo babiri b'abazungu.

Ni amashusho y'umunota umwe yashyizwe hanze hifashishijwe urubuga rwa Snapchat ya Turahirwa Moses.

Turahirwa abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yemeje ko ari we ugaragara muri ariya mashusho, aboneraho gusaba imbabazi Abanyarwanda.

Yagize ati: "Ndasaba imbabazi abavandimwe banjye bo mu Rwanda bakozweho n’aya mashusho yashyizwe ku karubanda ajyanye na filime iri gufatirwa mu Butaliyani, ndetse n’abakinnyi ba filime b’Abataliyani n’inzu z’imideli na zo zagizweho ingaruka n’iki kibazo."

Turahirwa yasobanuye ko konti ye ya Snapchat yakoreshejwe ubwo aya mashusho yashyirwaga hanze, nyuma yo kwibwa n’abantu bataramenyekana.

Turahirwa wasabye abantu kwitondera ibishobora kunyuzwa kuri Compte ye ya Instagram, yabwiye abamukurikira ko amashusho yashyizwe hanze ari amwe mu agize filime ye yise ‘Kwanda Season1’.

Moses Turahirwa yasabye imbabazi mu gihe bamwe mu Banyarwanda basa n'abamaze kumugira igicibwa.

Mu bikomye cyane uyu musore harimo umushabitsi Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC warahiriye gutwika imyambaro yose yaguze mu nzu ya Moshions.