Umunyamakuru yaciye ibintu nyuma yo gusohokana abagore babiri

Umunyamakuru yaciye ibintu nyuma yo gusohokana abagore babiri

Jan 05,2023

Umunyamakuru wa Citizen TV witwa Stephen Letoo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze ifoto yasohokanye n’abagore be babiri.

Aba bose bafotowe bahuje urugwiro mu misozi, uyu mugabo yambaye nk’umu Maasai.

Ashyira hanze iyi foto kuri Instagram, Letoo "umunsi ubanziriza umwaka mushya."

Abafana bagiye kuri iyi foto bashimagiza uyu mugabo n’aba bagore babiri ahanini bitewe n’urukundo ruri hagati y’aba bagabo ari abakeba.

Bwana Letoo yagiye ashyigikira cyane ibyo gushaka abagore benshi.

Umwaka ushize,yagiriye inama abakobwa yo kwemera gushyingiranwa n’abantu benshi nyuma y’uko umubare w’abashakanye bakomeje kwicana ukomeje kwiyongera muri Kenya.

Yavuzeko kwemera ko umugabo agira abagore benshi byafashe kugabanya ubu bwicanyi kuko ngo iyo umugabo cyangwa umugore ashwanye na mugenzi we ajya ku wundi.