Mukunzi Yannick n'umugore we bagiye gukora ikintu gikomeye nyuma y'igihe babana

Mukunzi Yannick n'umugore we bagiye gukora ikintu gikomeye nyuma y'igihe babana

Jan 04,2023

Umukinnyi wo hagati w’Ikipe y’Igihugu Amavubi n’ikipe yo muri Suwede, Yannick Mukunzi, n’umugore we basanzwe bafitanye abana babiri, bageze kure imyiteguro y’ubukwe bwabo nyuma y’igihe babana.

Yannick Mukunzi n’umugore we Iribagiza Joy basanzwe bafitanye abana babiri barimo imfura yabo Mukunzi Ethan wavutse muri 2016 ndetse n’ubuheta bibarutse mu mwaka ushize.

Uyu muryango umaze iminsi uba muri Suwede aho Yannick Mukunzi akina, uherutse kuza mu Rwanda, aho baje kwizihiriza iminsi mikuru isoza umwaka n’itangira undi.

Amakuru dukesha Radiotv10, yemeza ko baje kwitegura ubukwe bwabo buzaba muri uku kwezi.

Uwabahaye amakuru, yavuze ko nta cyumweru gishira Yannick Mukunzi n’umugore we Iribagiza Joy, badasezeranye imbere y’Imana.

Ati “N’inama ya nyuma y’ubukwe yarabaye, ubu igisigaye ni ukwambara ikoti ubundi umugeni na we akambara ivara, bakajya imbere ya Pasiteri, ubundi bagasezerana kubana akaramata.”

Uyu uzi iby’ubu bukwe, yavuze ko Yannick Mukunzi n’umukunzi we bazasezeranywa na Pasiteri Antoine Rutayisire usanzwe azwiho gusezeranya ibyamamare, akaba aherutse gusezeranya Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri sinema nyarwanda ndetse n’umuhanzi Sentore.

Andi makuru avuga ko nyuma yo gusezerana, abazatumirwa muri ubu bukwe bazakirirwa mu busitani buzwi nka Heaven Garden buherereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Uyu waduhaye amakuru, yavuze ko Yannick Mukunzi namara gusezera, we n’umuryango we bazahita bongera bakurira rutemikirere bagasubira muri Suwede aho basanzwe batuye kugira ngo uyu mukinnyi w’Amavubi akomeze akazi ko gukinira ikipe ya Sandvikens IF.

Yannick Mukunzi agiye gusezerana imbere y’itorere n’umugore we Iribagiza Joy nyuma y’imyaka ine basezeranye imbere y’amategeko, dore ko muri Mutarama 2019 bari basinyiye mu Murenge wa Remera ko bemeranyijwe kubana nk’umugore n’umugabo.