Padiri Lukanga wakoze akazi kanyuranye muri Diyoseze ya Kabgayi yitabye Imana

Padiri Lukanga wakoze akazi kanyuranye muri Diyoseze ya Kabgayi yitabye Imana

Jan 03,2023

Padiri Lukanga Kalema Charles wakoreraga ivugabutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, yitabye Imana ku wa Mbere tariki ya 02 Mutarama 2023 azize uburwayi.

Kiliziya Gatolika yemeje inkuru y'urupfu rwe ibinyujije mu kinyamakuru cyayo, Kinyamateka.

Kiliziya yagize iti: "Padiri Lukanga Kalema Charles wa Diyosezi ya Kabgayi yitabye Imana ku mugoroba w'uyu wa 2 Mutarama 2023 mu bitaro bya Kabgayi."

Padiri Lukanga amakuru avuga ko yazize uburwayi bw'impyiko yari afite.

Padiri Lukanga yakoze muri Seminari yitiriwe Mutagatifu Leon, kuva mu 1992 kugeza mu myaka 2003 ari umucungamutungo (Econome) wayo.

Yahavuye yerekeza muri Paruwasi Gatolika ya Byimana yabereye Padiri mukuru, akomereza ubutumwa bwe muri Paruwasi ya Gihara mu karere ka Kamonyi.

Lukanga yaje kurwara ajya kuba mu rugo rw’umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi (Evêché), ahava ajyanwa mu bitaro bya Kabgayi akaba ari naho yaguye.

Abapadiri babanye na we bavuga ko yarangwaga n’ukuri kandi akita ku murimo we cyane, ndetse akamenya kubana neza n’abandi.

Ibindi byaranze ubuzima bwe ni uko yari Umupadiri witaga cyane ku bo yari ashinzwe, cyane cyane ku banyeshuri baturuka mu miryango itishoboye yafashaga kwiga no gutsinda amasomo yabo badahangayitse, kuko yabafashaga mu mibereho ya buri munsi.