Ntibisanzwe: Umugabo ufite uburebure bwa metero 2.80 kandi akaba agikura akomeje gutangaza benshi - AMAFOTO

Ntibisanzwe: Umugabo ufite uburebure bwa metero 2.80 kandi akaba agikura akomeje gutangaza benshi - AMAFOTO

Jan 02,2023

Ibitaro byo mu majyaruguru ya Ghana byatangaje ko biheruka gupima umugabo w’imyaka 29 witwa Sulemana Abdul Samed bigasanga afite uburebure bwa metero 2 na santimetero 83 kandi ko agikura.

Ibi byamugize umugabo muremure kurusha abandi bose ku isi gusa ibi bitaro ntabwo ngo byakoze neza ibi bipimo kuko nta bikoresho byizewe bipima uburebure byari bifiteifite.

Mu myaka mike ishize,uyu mugabo ngo yavuwe uburwayi bw’ubunini bukabije ndetse ngo yagiye ahura n’ibibazo by’ubu burebure bwe.

Umuganga watunguwe yagize ati "Wabaye muremure bikabije kurenza urugero."

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Awuche, bisobanura ngo "Tugende" mu gi Hausa,akundwa na benshi kubera udukoryo akunda gukora.

Ntabwo yatunguwe no kumva ko yabaye muremure kuko atigeze ahagarara gukura gusa byatunguye abaganga kuko ntabwo bari biteze urwo rwego.

Umuganga wari mu kazi yahamagaye mugenzi we nawe ahamagara undi kugira ngo bafatanye gupima uburebure bw’uyu mugabo butangaje.

Umwe yazanye ikintu kugira ngo bagikoreshe bapima uburebure bwari burenze gipimo bari bafite bw’uyu mugabo nibwo babashije kugereranya.

Uyu mugabo yagize ati "Uburyo bampimamo,sinavuga ko ibintu bitunganye.Uyu avuga ko yifuza gupimwa neza akamenya neza uko areshya.

 

Uyu mugabo ni muremure kurusha inzu zo mu gace atuyemo gusa abamupima bagerageza kumuhagarika kuri imwe mu ndende cyane kugira ngo babone aho bafatira metero.

Umunyamakuru wa BBC wamupimye yasanze afite metero 2 na santimetero 23 mu gihe umugabo wa mbere ku isi ariwe Sultan Kösen,wo muri Turkia afite metero 2.50.

Icyakora Awuche yabwiye uyu munyamakuru ko agikura bityo azaba uwa mbere ku isi mu burebure.

Awuche yatangiye kumenya ko afite ikibazo cyo gukura kw’ibice by’umubiri bitangaje ubwo ku myaka 22 ubwo yasangaga mukuru we i Accra ngo amufashe guhiga ubuzima nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye.

Yahise ajya mu byo kubaga hanyuma ayo abonye ashaka kuyashora mu kwiga gutwara imodoka ariko abura iyo yakwicaramo kuko ari muremure bikabije.

Uyu nguyu yavuze ko rimwe yigeze kubyuka asanga uurimi rwe rwabaye runini cyane ku buryo atabashaga kuvuga.

Uyu ngo yahise ajya kuri Farumasi gushaka ubufasha bw’ibanze,ahageze amenya ko buri gice cye cy’umubiri cyakuze bitangaje.

Yatangiye kwivuza cyane kuko umubiri we wakuraga bitangaje aho yahise amenya ko ari kugenda aba munini cyane.

Abaganga bavuze ko akenewe kubangwa mu bwonko kugira ngo bahagarike uku gukura kwa buri gice cy’umubiri. Kugeza nubu ngo uburebure bwe buracyiyongera.