Perezida Félix Tshisekedi yahuye n'umu Gen. utegerejweho kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo

Perezida Félix Tshisekedi yahuye n'umu Gen. utegerejweho kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo

Dec 31,2022

Perezida Félix Tshisekedi yakiriye Major General Jeff Nyagah uyoboye itsinda ry’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba [EACRF] ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Gen Nyagah yagiranye ibiganiro na Perezida Tshisekedi ukomeje gusaba amahanga kotsa igitutu u Rwanda kuko ngo abona arirwo rutera inkunga umutwe wa M23.

Perezida Tshisekedi na Major General Jeff Nyagah baganiriye ku wa Kane w’iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2022.

Hashize iminsi mike Gen Nyagah ashyikirijwe na M23 agace ka Kibumba kari kamaze igihe kagenzurwa n’uyu mutwe.

Ubwo M23 yari imaze gushyikiriza ku mugaragaro aka gace izi ngabo, Major General Jeff Nyagah yashimiye uyu mutwe kuba ukomeje kugaragaza ubushake bwo kubahiriza ibyo wasabwe.

Icyo gihe yagize ati “Turizeza abaturage bahunze Kibumba ko aka gace aka kanya gatekanye, kandi turabasaba gutahuka.”

Major General Jeff Nyagah ubwo yakirwaga na Perezida Félix Tshisekedi, yamugaragarije uko ibikorwa byo kugarura amahoro muri Kivu ya Ruguru biri kugenda nyuma yuko izi ngabo ayoboye za EACRF zigeze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Major General Jeff Nyagah yakiriwe na Perezida Tshisekedi mbere y’umunsi umwe kugira ngo umutwe wa M23 wongere kugirana ibiganiro n’izi ngabo ayoboye zigize itsinda rya EACRF, biba kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022 nkuko biherutse gutangazwa n’ubuyobozi bw’uyu mutwe.