Inzira ntibwira umugenzi: Umugeni yabenzwe imisango y'ubukwe irimbanyije azira uwo yagiriye neza

Inzira ntibwira umugenzi: Umugeni yabenzwe imisango y'ubukwe irimbanyije azira uwo yagiriye neza

  • Umusore yabengeye umugeni we mu bukwe nyuma y'amakuru ko yagiye gusezera uwari umukunzi we

  • Mbere y'umunsi w'ubukwe bwe, umugeni yagiye gusezera umusore bakundanaga

Dec 30,2022

Umusore wo muri Ghana ari guca ibintu hirya no hino kubera guhagarika ubukwe bwe bwatangiye nyuma yo kuvumbura ko ugiye kumubera umugore yabanje gusambana n’uwo bahoze bakundana amusezera.

Ubu bukwe yabuhagaritse ubwo yari amaze kugera ku rusengero ahitwa Kasoa mu ntara ya Awutu Senya East muri Ghana.

Videwo yaciye ibintu yagaragaje umugeni ari kurira cyane nyuma yo kumva umwanzuro ufashwe mu gihe bagenzi be bageragezaga kumwihanganisha.

Amakuru avuga ko ari uyu musore wasambanyije uyu mukobwa waciye inyuma ajya kubwira uyu mugenzi wari ugiye kurushinga ko uwo agiye gushaka nta kigenda yaje bagasambana mbere y’uko ubu bukwe buba.

Video y’ibyabaye yashyizwe hanze n’urubuga The Nation Nigeria (@TheNationNews) iri kurebwa cyane.

ESE IYI MYITWARIRE YO KUJYA GUSEZERA ABAKOBWA BAMWE BAKUNZE KUGIRA WAYIVUGAHO IKI? ESE ARI WOWE BIBAYEHO NAWE WABENGA UMUGENI WAWE? TWIGANIRIRE KURI FACEBOOK PAGE YACU >> KANDA HANO