Bagiye guhura? Ubutumwa bw'akababaro Pele yanditse ubwo Maradona bahoze bahanganye yapfaga muri 2020 bukomeje kuvugisha abatari bake

Bagiye guhura? Ubutumwa bw'akababaro Pele yanditse ubwo Maradona bahoze bahanganye yapfaga muri 2020 bukomeje kuvugisha abatari bake

Dec 30,2022

Ubutumwa ikirangirire Pele yanditse mu mwaka w'2020 ubwo Maradona bahoze bahanganye muri rugaho yapfaga bwongeye kuzamura imbamutima za benshi nyuma y'uko Pele atabarutse kuri uyu wa Kane.

Pele na Maladona ni abagabo batumye benshi bashyuha mu mutwe cyane mu mupira w'amaguru kubera ubuhanga bwabo bwatumye bazamura amazina yabo bataretse n'ayi ibihugu bavukamo kuko batumye isi yose ari ho yerekeza amaso mur icyo gihe.

Abantu bakomezaga kubagereranya bashaka kumenya uwaba ari igihangange kurusha undi. Mbese bari bameze nka Cristiano Ronaldo na Lionel Messi muri iyi myaka ya vuba.

Gusa Pele yihariye umuhigo wo kwegukana ibikombe 3 by'isi. Uyu nturakorwa n'undi mukinnyi uwo ari we wese ku isi.

Ubwo Diego Maladona yatabarukaga mu mwaka wa 2020 Pele yagize ati: "Umunsi umwe, ndizera ko tuzongera tugakina umupira w'amaguru mu ijuru."

Ese ni gute bazoroherana(fair play) nibaramuka bahuriye mu ijuru niba bishoboka?