Umugore wari umaze amezi abiri gusa akoze ubukwe yahengereye umugabo we asinziriye amutera icyuma mu gatuza aramwica

Umugore wari umaze amezi abiri gusa akoze ubukwe yahengereye umugabo we asinziriye amutera icyuma mu gatuza aramwica

Dec 25,2022

Umugore wo muri Zambia witwa Elizabeth Mandiza w’imyaka 22arashinjwa gutera icyuma umugabo we bikamuviramo urupfu.

Uyu mugore ngo yahengereye umugabo we w’imyaka 29 witwa Henry Msoni asinziriye ni ko kumutera icyuma aramwica.

Amakuru aravuga ko uyu mugore yabitse inzika nyuma y’uko bari bamaze gushwana hanyuma aza gufunga icyumba uyu mugabo asinziriye niko kumwicisha icyuma.

Aba bombi bari bamaze amezi 2 bakoze ubukwe gakondo kandi uyu mugabo yari yaramukoye ibihumbi bisaga 600 FRW.

Umukuru wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba bwa Zambia witwa Limpo Liywali,yavuze ko nyakwigendera yatewe icyuma mu gituza.

Uyu mugabo ngo yari asanzwe ari umuganga mu ivuriro ryigenga.