Mico The Best arimo kwishyuza Diamond Platinumz umwenda umaze imyaka 9

Mico The Best arimo kwishyuza Diamond Platinumz umwenda umaze imyaka 9

  • Mico The Best Yareze Diamond Platinumz

  • Mico The Best arishyuza Diamon Platinumz asaga miliyon 17RWF

Dec 24,2022

Mico The Best uri kwishyuza Diamond yakamejeje, nyuma yo kugeza ikirego cye mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akamenya ko uyu muhanzi atakigeze mu Rwanda kuri ubu yambariye gukurikirana ikirego cye muri Tanzania.

Ku wa 20 Ukuboza 2022 nibwo RIB yakiriye ikirego cya Mico The Best yunganiwe n’umunyamategeko Bayisabe Irene wishyuza Diamond ibihumbi 17270$ (arenga miliyoni 17Frw).

Aya arimo 5000$ (arenga miliyoni 5Frw) yari yamwishyuye ngo yitabire igitaramo cye yakoze mu 2013 na 1620$ yamwishyuriyemo amatike y’indege.

Aya mafaranga yiyongeraho igihombo yatejwe no kuba Diamond ataritabiriye igitaramo cye, yose hamwe akarenga miliyoni 17Frw.

Nyuma yo kugerageza kwishyuza Diamond ntamwumve, Mico The Best wari ukibitse inyandiko zose zijyanye n’ibyo yahombye kubera icyo gitaramo, yisunze Federasiyo ya muzika mu Rwanda ayisaba ko yakorana n’ihuriro ry’abahanzi muri Tanzania mu kumwishyuriza.

Ni ibintu bitagize icyo bitanga kuko ibaruwa Federasiyo y’abahanzi bakora umuziki mu Rwanda yandikiye ihuriro ry’abahanzi muri Tanzania itigeze isubizwa.

Akimara kumva ko Diamond agiye gutaramira i Kigali, Mico The Best abifashijwemo na KIKAC Music ireberera inyungu ze bahise batanga ikirego bundi bushya basaba ko mu gihe uyu muhanzi yaba ageze i Kigali yabanza kumwishyura.

Ni ikirego Mico The Best yatanze abimenyesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka ndetse na Ambasade ya Tanzania mu Rwanda.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko iki kirego kikimara kugera muri Ambasade ya Tanzania mu Rwanda, yihutiye kubimenyesha Diamond bamusaba gukemura ikibazo gihari mu buryo bw’ubwumvikane.

Kuva icyo gihe ibiganiro byahise bitangira hagati y’umunyamategeko wa Mico The Best n’uwa Diamond, icyakora ntibabasha kumvikana ku mafaranga yo kwishyura.

Uku kutumvikana kwatumye bemeranya ko bazabiganira imbonankubone ku wa 22 Ukuboza 2022 kuko bari bizeye ko Diamond yari kuba ari i Kigali.

Nyuma y’uko ibyo kwitabira igitaramo cye i Kigali bigoranye, Mico The Best we avuga ko atakuyeyo amaso.

Uhujimfura Jean Claude ureberera inyungu za Mico The Best aganira na Igihe yagize ati “Twe icy’ingenzi ni uko twagaragaje ko dufite ikibazo kuri Diamond, Ambasade yabo irabizi, n’izindi nzego twarazimenyesheje. Twizeye ko nubwo yaba atari buze inaha yubahiriza ibyo turi kuganira, bitabaye turareba icyo amategeko ateganya.”

Uhujimfura abajijwe niba bateganya kugana inkiko ku bw’ikibazo bafitanye na Diamond yavuze ko ibyo bizagenwa n’uko bazitwara muri iki kibazo ndetse n’inama bagirwa n’umunyamategeko wabo.

Abajijwe impamvu bahisemo kurega uyu muhanzi uyu munsi nyamara amaze igihe aza mu Rwanda, Uhujimfura yavuze ko ari bwo bahugutse kugira ngo bakurikirane iki kibazo.