Diamond Platinumz yahishuye impamvu ataje gutaramira i Kigali kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 23 Ukuboza

Diamond Platinumz yahishuye impamvu ataje gutaramira i Kigali kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 23 Ukuboza

Dec 24,2022

Abinyujije kuri Instagram ye,Simba yagize ati "Kubera ibikorwa by’ukudaha agaciro ibintu n’uburangazi ku bategura igitaramo,mbabajwe no kubamenyesha ko igitaramo cyacu i Kigali-Rwanda,cyagombaga kuba uyu munsi kuwa 23 Ukuboza 2022 kitari bube."

Uyu yakomeje agira ati "Abashinzwe inyungu zanjye n’abanyamategeko banjye bari kubikoraho.Ntegereje ikindi gitaramo,vuba aha nzabamenyesha amatariki mashya y’igihe nzaririmbira i Kigali.

Simba Arabakunda."

Iki igitaramo cyiswe “One People Concert”cyatangiye guca amarenga ejo ko kitazaba ubwo uyu muhanzi bwije atageze mu Rwanda kandi yari gusangira n’abakunzi be ku mugoroba.

Byari byitezwe ko uyu muhanzi agera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa 22 Ukuboza, gusa abanyamakuru bamutegereje baraheba, bazinga ibikoresho barataha.

Byari byitezwe ko Diamond afata indege ikamuzana i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ukuboza nyuma y’ibiganiro byamuhuje n’umwe mu bamutumiye, gusa yanze guhaguruka atarahabwa 80% y’amafaranga bumvikanye.

Biravugwa ko muri kontaro harimo ko yagombaga kwishyurwa miliyoni 124 Frw, ariko yari yamaze guhabwa miliyoni 40 Frw.