Perezida Tshisekedi yavuze kuri M23 yavanye ingabo zayo muri Kibumba

Perezida Tshisekedi yavuze kuri M23 yavanye ingabo zayo muri Kibumba

  • M23 yarekuye ibindiro byayo yari ifite i Kibumba

  • Ijambo rya Perezida Tshisekedi nyuma y'uko M23 ivanye ingabo mu gace ka Kibumba

Dec 24,2022

Perezida Tshisekedi yishimiye ko umutwe wa M23 wavuye muri Kibumba ndetse ashimira amahanga ko yatumye u Rwanda rukura abasirikare b’uyu mutwe hariya.

Ibi yabibwiye ba Guverineri bari bitabiriye inama yamuhuzaga nabo, ko umutwe wa M23 uterwa inkunga n’u Rwanda wateye Uburasiruba bwa DRC, watangiye kuzinga imizigo yawo uva k’Ubutaka bwa DRC.

Yagize ati: ’Ubu tuvugana, ndagirango mbamenyeshe ko Umutwe w’iterabwoba wa M23 uterwa inkunga n’u Rwanda wateye igihugu cyacu uturutse mu Burasirazuba, watangiye kuzinga imizigo yawo uva k’Ubutaka bwa DRC umaze igihe warigaruririye.

Ndashimira cyane imiryango mpuzamahanga, kubera igitutu ikomeje gushyira kuri M23 bawusaba gushyira intwaro hasi no kuva mu bice by’ubutaka bwacu.”

Ku rundi ruhande , Umutwe wa M23 uvuga ko wafashe iki cyemezo cyo kuva muri Kibumba, mu rwego rwo kugarura amahoro.

Wavuze ko washingiye ku nama wagiranye n’inzego za gisirikare zitandukanye zirimo izihagarariye Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) yabaye hagati ya tariki ya 12 na 22 Ukuboza 2022 i Kibumba.

Wongeyeho ko nawo wizeye ko Guverinoma ya DRC, igomba kubahiriza izi nzira ziganisha ku kuzana amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC ,nk’uko byemejwe mu myanzuro yafatiwe mu biganiro byahuje Abayobozi b’Ibihugu byo mu Karere ,kuwa 23 Ugushyingo 2022 i Luanda muri Angola.

Kugeza ubu M23 iracyagenzura ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru harimo na Bunagana iherereye ku mupaka uhuza RDC na Uganda.