Haburijwemo umugambi wo guhirikwa ubutegetsi mu kindi gihugu cya Afurika

Haburijwemo umugambi wo guhirikwa ubutegetsi mu kindi gihugu cya Afurika

  • Muri Gambie haburijwemo umugambi wo guhirika ubutegetsi

Dec 22,2022

Guverinoma ya Gambie yatangaje ko yaburijemo ihirika ry'ubutegetsi (Coup d'État) ryageragejwe muri iki gihugu.

Itangazo iyi Guverinoma yasohoye rivuga ko abasirikare bane bari inyuma y'uriya mugambi bamaze gutabwa muri yombi, mu gihe abandi bantu batatu bari bawuhuriyeho na bo bahise bahunga.

Kugeza ubu ntiharamenyekana uwaba yari yihishe inyuma y'umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Adama Barrow watorewe kuyobora kiriya gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika mu mwaka ushize wa 2021.

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko kuri ubu i Banjul mu murwa mukuru wa Gambie amahoro ari yose.

Iki gitangazamakuru kandi kivuga ko nta rusaku rw'amasasu rwigeze rwumvikana, yemwe hakaba nta n'ikimenyetso cyerekana ko hari Ingabo z'inkoramutima zaba zakwirakwijwe muri uriya mujyi nyuma y'ibyabaye.

Itangazo rya Guverinoma cyakora cyo rivuga ko abahoze mu ngabo bari mu mutwe w'inkeragutabara bahise basabwa kuryamira amajanja.

Iri tangazo kandi rivuga ko ibintu kuri ubu biri kugenzurwa neza.

Amakuru ya Coup d'État yo muri Gambie ubwo yasakaraga ejo ku wa Kabiri, Igisirikare cy'iki gihugu cyayahakanye kivuga ko ibyabaye byonyine ari "imyitozo ya gisirikare" cyakoze.

Perezida Barrow wari uhiritswe ku butegetsi yabugiyeho muri 2016 asimbuye Yahya Jammeh wari ubumazeho igihe kirekire, mbere y'uko afata iy'ubuhungiro akerekeza muri Guinée-Conakry.

Adama Barrow akijya ku butegetsi abenshi mu bahoze ari abasirikare bakuru mu ngabo za Gambie bahise basezera mu gisirikare.

Uyu mukuru w'Igihugu kandi nyuma yo kujya ku butegetsi yanze kugirira icyizere Ingabo z'Igihugu cye, ahitamo izo muri Sénégal kugira ngo abe ari zo zijya zimucungira umutekano.

Ni mu gihe ikibuga cy'indege mpuzamahanga cy'i Banjul ndetse n'icyambu kinini kiri ku nyanja ya Atlantique bicungirwa umutekano n'Ingabo zo mu bihugu bya Nigérie na Ghana.

Muri Gambie hapfubye Coup d'État nyuma y'indi mu minsi ishize yapfubye muri São Tomé & Principe.

Iyi Coup d'État na yo yaje ikurikira iyabaye muri Burkina Faso muri uyu mwaka, iyapfubye muri Guinée-Bissau ndetse n'izabaye mu bihugu bya Mali na Guinée-Conakry kuva mu myaka ibiri ishize.