Nyuma ya USA, Ubudage,UBufaransa n'Ububirigi, Esipanye ibaye ikindi gihugu kikomye u Rwanda kubera M23

Nyuma ya USA, Ubudage,UBufaransa n'Ububirigi, Esipanye ibaye ikindi gihugu kikomye u Rwanda kubera M23

  • Esipanye nayo yasabye u Rwanda guhagarika ubufasha kuri M23

  • UN yakuriyeho ibihano leta ya DRC mu bijyanye no kugura intwaro

Dec 21,2022

Leta ya Espagne yiyongereye ku bihugu bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, irusaba guhagarika ubufasha ruha uyu mutwe umaze igihe mu mirwano n'Ingabo za RDC (FARDC).

Espagne yasabye u Rwanda kureka gufasha M23 mu butumwa Ambasade yayo i Kinshasa yanditse kuri Twitter yayo.

Iyi Ambasade yavuze ko "Espagne yishimiye icyemezo cy'ejo hashize cy'akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi ku mwanzuro wa 2666 na 2667 [wo gukuriraho RDC ibihano byo kugura intwaro], igasaba u Rwanda guhagarika ubufasha bwarwo kuri M23."

Espagne yunzemo kandi ko isaba ko imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bibabaza abanye-Congo.

Espagne yiyongereye ku bindi bihugu bimaze igihe bishyira igitutu ku Rwanda bishinja gufasha M23, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi ndetse n'u Budage.

U Rwanda cyakora cyo ruhakana gufasha uyu mutwe, yemwe rukavuga ko ibibazo byawo na Leta ya Congo ari iby'abanye-Congo ubwabo bityo ko ari bo bagomba kubishakira umuti.