Rutsiro: Umuganga yatawe muri yombi azira gukorakora imyanya y'ibanga y'umukobwa w'imyaka 20 yasuzumaga

Rutsiro: Umuganga yatawe muri yombi azira gukorakora imyanya y'ibanga y'umukobwa w'imyaka 20 yasuzumaga

Dec 21,2022

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yatangaje ko muganga wo mu bitaro bya Murunda mu karere ka Rutsiro uregwa gukorakora igitsina cy’umurwayi akurikiranweho icyaha cyo gusambanya undi ku gahato.

Dr Murangira yabwiye Primo Media Rwanda ko uyu muganga w’imyaka 27 y’amavuko yatawe muri yombi tariki ya 1 Ukuboza 2022 nyuma yo kuregwa n’umukobwa w’imyaka 20 ko yamukoze ku gitsina.

Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Murunda, Dr Nkurunziza Jean Pierre, bikekwa ko iki cyaha cyakozwe ubwo uyu muganga yasuzumaga uyu mukobwa. Yagize ati: “Yarekaramaga (reclamer) y’uko nyine bamukoze ku myanya y’ibanga barimo bamusuzuma. Ni we waje arekalama, avuga uburyo bamusuzumyemo, abona bisa nk’aho hari ikindi byari bigamije. Ni umuganga ucisha abantu mu cyuma, yari agiye gufata ikizamini cyo guca mu cyuma, aramusuzuma.”

Ku cyaha uyu muganga yaba akurikiranweho, Dr Murangira yagize ati: "Akurikiranweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, aho akekwa kuba yaragikoreye umuntu w’igitsina gore ufite imyaka 20 ubwo yari agiye kwivuriza ku bitaro bya Murunda. Ibi bikaba byarabereye mu bitaro bya Murunda tariki ya 1/12 uyu mwaka.”

Umuvugizi wa RIB yasobanuye ko dosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha tariki ya 6 Ukuboza, kandi yamaze kuregerwa urukiko.