"Natangiye kwicuza impamvu nashakanye n'umugabo wanjye ku munsi wa mbere w'ubukwe bwacu, iryo Joro ntiyigeze ankoraho. Naraye ndira buracya" - Ubuhamya bwa Susan

"Natangiye kwicuza impamvu nashakanye n'umugabo wanjye ku munsi wa mbere w'ubukwe bwacu, iryo Joro ntiyigeze ankoraho. Naraye ndira buracya" - Ubuhamya bwa Susan

  • Susan aragira inama abakobwa yo kudahubuka mu rukundo

  • Susan washatse umugabo kubera amafaranga yavuze uburyo yicuza bikomeye

Dec 20,2022

Umugore witwa Susan yatangaje iby’inkuru y’ubukwe bwe avuga ko yashatse umugabo bari kumwe kubera amafaranga bigera ku munsi w’ubukwe akiri kwicuza impamvu yabyemeye.

Uyu mugore witwa Susan yakoze ikosa mu buzima bwe. Yavuze ko yahuye n’umugabo we ubwo yari akiri mu ishuri. Uyu mugabo bashakanye, yakoreraga uruganda rukomeye cyane mu mujyi ndetse baranasenganaga.

Uyu mugabo ngo yamusabye kumubera umugore ubwo bari bamarye amezi atari make. Nyuma y’aho gato bose batangiye gupanga gahunda y’ubukwe. Imyiteguro y’ubukwe bwabo yagenze neza cyane mu byumweru bibiri bya mbere, gusa uko igihe cyagendaga gihita, ni ko ikibazo cy’amafaranga cyagendaga kiba ingume kuri Susan.

Igihe cyarageze uwo mugabo agabanya uburyo yamwitagaho ndetse n’iby’ubukwe bwabo bisa n’aho bitangiye kugenda biguru ntege. Umugabo yaramuretse maze Susan atangira kujya agaragara nk’ufite ikibazo gikomeye cyane. Nta bufasha yari agihabwa n'umusore bakundanaga ndetse yari yaramaze gukoresha amafaranga yose yari afite.

Umunsi w'ubukwe ugeze yarabyutse aritegura maze ategereza umugabo we utari warigeze yiyerekana mu gihe bari bari kwitegura kujya mu rusengero. Byafashe igihe ngo umusore aze, n'igihe aziye aza yarakaye cyane.

Susan yagiye mu bukwe bwe ari kurira cyane, kuva mu rugo kugera ku rusengero yari akirira kuko yari yarakaye cyane. Bageze mu rusengero, batangira guhana amasezerano nk’abandi bose, bakora ubukwe burarangira, barangije barataha bajya mu rugo rwa bonyine.

Muri iryo joro rya mbere, umugabo we nta nubwo yigeze amwegera habe na gato. Umugore yashatse uko bavugana ariko ntabwo umugabo we yigeze abyemera kuko yari yibereye kuri telefoni ye.

Ubwo umugabo yari amaze kugwa agacuho asinziriye, umugore (Susan) yamwambuye telefoni ye ayimukura mu biganza.Akimara kumwabura iyo telefoni, yasomye ubutumwa bw’umugabo we yandikirana n’undi mugore bari bamaranye igihe muri hotel.

Uyu mugore yohererezaga umugabo we amashusho n’amafoto y’ubusambanyi yabo bombi. Uyu mugore yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’uyu mugabo maze avuga ko yagize agahinda kenshi kuva ku munsi we w’ubukwe.

Bukimara gutya, uyu mugore yabajije umugabo we ibijyanye n’ibyo yaraye abonye, gusa ntiyabona igisubizo na kimwe. Susana yavuze ko yaje gufata umwanzuro asiga uyu mugabo hashize amezi macye.

Uyu mugore yagiriye inama abakobwa, abasaba kujya babanza kwitonda bagafata umwanya wo kumenya neza abo bashaka kurushinga nabo. Yavuze ko iri ari ryo kosa rya mbere yakoze mu buzima bwe ryo guhubuka.