Polisi yavuze ku modoka zitwara abana ku ishuri zikunze kunengwa ko zishaje cyane

Polisi yavuze ku modoka zitwara abana ku ishuri zikunze kunengwa ko zishaje cyane

  • Imodoka zitwara abana ku ishuri ntiziba zujuje ubuziranenge

Dec 15,2022

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yatangaje ko hari igihe bafashe imodoka 97 zitwara abana bajya ku ishuri biboneka ko zishaje,bazijyana muri Controle Technique, izagaragaye ko zujuje ubuziranenge ni 5 gusa.

Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri RBA,uyu muvugizi wa Polisi yavuze ko izi modoka zikunze kunengwa na benshi ko hari iziba zishaje cyane,yavuze ko inyinshi zagaragaye ko zitijuje ubuziranenge.

Kuri Twitter,benshi basabye ko izi modoka zitabwaho kuko zishobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga.

Umwe yagize ati "Ubundi imodoka yakuwe mu muhanda kuko ishaje,ihita yishakira ibiraka mu bigo by’amashuli ,niba abana bo rero badakeneye ubuzima simbizi."

Undi yagize ati "Nizo eshanu ndakeka ko bagoragoje bakabona izigerageza,kuko nta nimwe njye mbona nzima zigenda zijegera."

Undi yagize ati "Ibyo birezi bihabwe agaciro bajye batwarwa mu modoka nzima dore ni bo u Rwanda ruhanze amaso ejo hazaza."