Ibyo umutoza wa Morocco yatangaje nyuma yo gusezererwa n'Ubufaransa

Ibyo umutoza wa Morocco yatangaje nyuma yo gusezererwa n'Ubufaransa

Dec 15,2022

Ikipe y’igihugu ya Maroc yasusurukije iki gikombe cy’isi igera muri kimwe cya kabiri mu buryo butari bwitezwe, ariko icyizere cyayo cyo kugera ku ntsinzi itunguranye cyasyonyowe n’Ubufaransa bwatwaye igikombe cy’isi cy’ubushize.

Abakinnyi b’umutoza Walid Regragui bari bamaze kwandika amateka baba igihugu cya mbere cy’Afurika n’igihugu cya mbere cy’Abarabu kigeze muri iki cyiciro cy’iri rushanwa, ariko byarangiye urugendo rwabo rugarukiye aho.

Igitego cya Theo Hernandez cyo ku munota wa gatanu cyabaye imwe mu ntangiriro zishobora kuba ari zo mbi cyane kuri Maroc, ndetse Randal Kolo Muani winjiye mu kibuga asimbuye yinjiza icya kabiri ku munota wa 79, bituma Ubufaransa bugera ku mukino wa nyuma buzakina na Argentine ku cyumweru.

Umutoza Regragui wa Maroc yagize ati: "Twakoze uko dushoboye kose ngo dutsinde kandi twatanze buri kintu cyose.

"Twagiye rwose duteza ibibazo kandi icyo ni ikintu gikomeye twagezeho.

"Abakinnyi banjye batanze isura nziza cyane y’ikipe, berekana ubuhanga bwabo. Biragoye kubyakira, [kuko] bashakaga kwandika amateka.

"Ntushobora gutsindira igikombe cy’isi mu buryo bw’ibitangaza, gukora cyane byonyine [ni byo bituma ubigeraho] kandi ibyo ni byo tuzakomeza gukora".

Ibibazo by’imvune byagaragaye ko byagize ingaruka zikomeye kuri Maroc, kuko mbere y’umukino yatakaje myugariro wayo Nayef Aguerd ukina muri West Ham, ndetse na myugariro wayo Noussair Mazraoui ukina muri Bayern Munich aza kuvanwa mu kibuga ubwo igice cya mbere cyari kirangiye.

Hagati aho, kapiteni wa Maroc Romain Saiss – wari wavuye mu kibuga mu minota ya mbere kubera imvune – yaje kugaruka mu kibuga ku nshuro ya nyuma ateruye umwana we w’umuhungu, areba uko ibintu bimeze, asa nk’uwibaza uko byajyaga kugenda iyo batsinda.

Ku musozo, abakinnyi ba Maroc bashyize imitwe hasi mu kibuga imbere y’abafana babo, banabakomera amashyi gahoro gahoro, mbere yuko bava mu kibuga.

Mohammed, umufana wa Maroc wari hafi y’umurwa mukuru Rabat, yabwiye BBC Sport ati: "Umukino wo ku wa gatandatu ni uwo bita umukino w’abatsinzwe.

"Gusoza dutsindiye umwanya wa gatatu byaba bivuze ikintu gikomeye cyane kuri twe kuko twageze ku bintu bitari byitezwe.

"Nta marira ahari uyu munsi kuko dutewe ishema cyane n’ibyo aba bakinnyi bakoreye abafana n’igihugu".

Umutoza Regragui yongeyeho ati: "Wenda yari intambwe irenze cyane [twashakaga gutera], kuko imibiri yacu ntiyari imeze neza ndetse twari dufite abakinnyi benshi cyane bari kuri [ku kigero cya] 60 cyangwa 70% byo kumera neza kwabo kandi hari hashize imikino micyeya ari uko bameze.

"Dusanga twarageze ku gikorwa gikomeye. Twabonye amafoto mu bitangazamakuru, kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga ndetse twabonye buri muntu wese yaratewe ishema natwe.

"Twashakaga gukomeza inzozi z’Abanya-Maroc ariko turababaye.

"Twumvaga twari kugera kure kurushaho, ariko ibi bintu bito ni byo utwara igikombe atsindiraho.

"Twatanze isura nziza y’igihugu cyacu n’umupira w’amaguru w’Afurika. Twari duhagarariye umugabane wacu. Abantu buri gihe baratwubahaga, ariko wenda ubu bazarushaho kutwubaha".

BBC