Abakobwa: Dore imvugo 10 umusore mukundana azakoresha akubeshya

Abakobwa: Dore imvugo 10 umusore mukundana azakoresha akubeshya

  • Ibyo abasore bakunze kubeshya abakobwa

  • Imvugo abasore bakoresha babeshya abakobwa

Dec 15,2022

Abakobwa ni abantu akenshi bakunze gushukishwa n’utuntu duto duto akenshi kuvumbura umuhungu umubeshya ntibiba byoroshye, hari zimwe mu mvugo zikunze gukoreshwa n’abahungu babeshya abakobwa akenshi usanga hari ikihishe inyuma yizo mvugo.

Iyi nkuru iribanda ku mvugo/amagambo abasore bakoresha bashaka kubeshya abakobwa batereta gusa ntibivuze ko ari ihame ridakuka ko igihe cyose umusore ubivuze aba abeshya, nyamara bikunze kubwirwa abakobwa benshi.

Dore imvuga n'amagambo abasore bakoresha bashaka kubeshya abakobwa:

1. Umubare w’amafaranga akorera

Abasore benshi burya ntibakunda kuvuga umubare nyawo w’amafaranga akorera, ashobora kubwira umukobwa macye ku yo akorera kugira ngo atamusaba impano z’umurengera cyangwa se akamubwira menshi ari ku mwiyemeraho cyane cyane iyo abona ko mukobwa afite amarere maremare yo gukunda abantu bafite amafaranga, cyangwa se hari n’abasore biyemera gutyo gusa agahitamo kubeshya umukobwa bakundana.

2. Byabaye rimwe ntibizongera

Iyi ni imvugo y’abasore b’abahehesi igihe bafashwe, niba umufatanye n’undi mukobwa mu bintu runaka agahita yihutira kukubwira ko byamutunguye kandi ko ari ubwa mbere n’ubwa nyuma bitazongera, nyamara ngo ukuri ni uko umusore wishoye mu gushurashura mu bakobwa barenze umwe umubare munini ari uw’abatabireka.

3. Sinzi impamvu uwo twakundanaga akomeza kumpamagara

Ibi bishobora kubaho igihe umusore afite umukobwa mushya akundana nawe ariko akaba yarakundanye nawe atarigeze areka uwo yari afite mbere, akaba ahari hose, bityo igihe wa wundi wa mbere ahamagaye umusore akabeshya wa mukobwa mushya ko nta mubano bagifitanye.

4. Akazi kabaye kenshi uyu munsi

Ushobora kuba ufite umukunzi uzi nyinshi muri gahunda ze z’akazi ndetse ukaba uzi neza ko bitajya bipfa gushoboka ko akora amasaha y’ikirenga, ukajya kumva nk’umunsi mufitanye gahunda runaka akubwiye ko atakibonetse kubera akazi kandi bitari bisanzwe bibaho, icyo gihe ushobora gutangira kugira amakenga ko ataba ashaka gusubika gahunda zawe ku zindi mpamvu.

5. Nta mukunzi mfite

Iyo ukimenyana n’umusore bwa mbere, ashobora gushaka kugutereta kubera impamvu nyinshi zitandukianye ariko wowe ntuba wamenya ikimugenza. Abasore bagira ubutwari bwo kuvugisha ukuri ko bafite umukunzi igihe bahuye n’undi mukobwa mwiza ni bake

6. Sinari nzi ko biri bukubabaze

Abasore bafite umukunzi bizeye neza ko abakunda bashobora gukora ibyo bishakiye bishobora kubabaza umukunzi wabo kubera ko bizeye neza ko ari bubababarire.

7. Uraruta abandi bakobwa bose naba naramenye

Iki ni ikinyoma abasore benshi babeshya atari uko ari ukuri ahubwo ari ukugira ngo wumve wishimye cyangwa kugira ngo agusabe icyo ashaka yabanje kugutegura mu mutwe wemere nta mananiza.

8. Simukunda nkunda wowe

Iri ni ikosa rikunzwe gukorwa n’abakobwa, gukunda umusore ukiri kumwe n’undi mukobwa. Abasore bakunda ku buryo bukomeye kurusha abakobwa, niba afite umukobwa akunda kandi atatandukanye nawe, kukubwira ko uruta wa mukobwa aba ari ukukubeshya gusa ngo ureke guhora uhangayitse.

9. Ni inshuti yanjye bisanzwe

Byashoboka ko umusore yakubwira ibi akubwiza ukuri cyangwa se byashoboka ko yanakubeshya, ukuri ni uko hari ababeshya ko umukobwa runaka ari inshuti isanzwe kandi nyamara bafitanye umubano wihariye ubangamiye urukundo rwanyu.

10. Singamije kuryamana nawe

Iyi nayo ni imvugo abasore bakunda gukoresha cyane cyane igihe babonye ko umukobwa yabavumbuye akamenya ko ikibagenza ari ukuryamana gusa, akagerageza kwiregura.