Ikipe y'Ubufaransa yahuye n'ibibazo bikomeye habura umunsi umwe ngo ikine na Morocco muri 1/2

Ikipe y'Ubufaransa yahuye n'ibibazo bikomeye habura umunsi umwe ngo ikine na Morocco muri 1/2

  • Bamwe mu bakinnyi b'Ubufaransa bahuye n'uburwayi

  • Dayot Upamecano na Adrien Rabiot ntibakoze imyitozo

  • Ubufaransa bugiye guhura na Maroc muri 1/2 cy'igikombe cy'isi

Dec 14,2022

Uburwayi bwadutse mu ikipe y’Ubufaransa iri mu gikombe cy’isi habura umunsi ngo bakine na Maroc muri 1/2 cy’iri rushanwa.

Iyi kipe ifite igikombe cy’isi igomba gukinira na Maroc kuri Al Bayt Stadium mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Imyiteguro y’Ubufaransa yahuye na kirogoya kuko mu bakinnyi haje uburwayi bwatumye bamwe batitoza.

Dayot Upamecano na Adrien Rabiot ntabwo bakoze imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri kubera ubwo burwayi.

Biravugwa ko aba bakinnyi bashobora kudakina uyu mukino wa 1/2 na Maroc kuko ngo uburwayi bwabo bukomeye.

Upamecano ntiyabonetse no mu myitozo yo kuwa Mbere kubera uburwayi mu gihe Rabiot nawe atameze neza.

Ibi bivuze ko nibabura,Ibrahima Konate na Youssef Fofana bagomba kubasimbura cyane ko aribo basimbura babo ba mbere.

Konate na Fofana barakoreshejwe ku mukino wa Tunisia mu gihe William Saliba, Matteo Guendouzi, Eduardo Camavinga na Jordan Veretout nabo Deschamps yabatekerezaho.

Rabiot amaze gukina imikino yose Ubufaransa bwakinnye uko ari 5 mu gihe Upamecano yaruhukijwe kuri Tunisia.

Bombi bakinnye iminota 90 ubwo Ubufaransa bwatsindaga ibitego 2-1 Ubwongereza mu mukino wa 1/4 cy’irangiza.